abagize Fishers of Men Ministries barikumwe n’amatsinda akunzwe mu Rwanda bagiye gutaramana n’abanyakigali

0
344

Fishers Men Ministries ,ni ministere izwi cyane mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo,ariko ikaba imaze gufungura andi mashami i Rusizi ndetse nahano muri Kigali,bateguye igitarane kizamara iminsi 3 .

Mukiganiro n’umwe mubayobozi ba Fishers of Men Bwana Ntungane Innocent twagize bimwe mubibazo tumubaza agira byinshi atubwira kuri Fishers of Men ndetse n’igiterane bateguye muri Kigali.

Ubundi Fishers of Men Ministries n’iki?

Fishers of men ministry niryo zina ryacu, Twarikuye muri Bibiliya muri matayo 4:19  Ni umuryango w’ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristu Yatangiye muri 2006 muntara yamajyepho mukarere ka Huye.

Kugeza kuri uyu munsi fishers ifite amashami 3 ishami rya Huye ariho kuri kucyicaro ishami rya Kigali n’ ishami rya Rusizi.

Nkuko wabibonye aho twakuye izina, biragaragaza ko intego yacu nyamukuru ari ukuvuga ubutumwa bwiza kugirango turebeko abantu bakizwa bakakira Yesu Kristu muyandi magambo turi abarobyi ba bantu.

Tujya tuvuga ubutumwa twifashishije ibyiciro nka 4

-Hari ukubwiriza twifashishije ibiterane ndetse no gukora ama outreach agamije kugeza ubutumwa kubatarakizwa.

-Dukora ivugabutumwa ryo gufasha(social affaires);tugasura abantu kubitaro;impfubyi n’abapfakazi ndetse no muma gereza tukitwaza imfashanyo zitandukanye twarangiza tukababwira ubutumwa bwiza.

-Tuvuga n’ubutumwa bwiza twifashishije indirimbo.

-tuvuga n’ubutumwa bwiza twifashishije ikoranabuhanga(social networks)

IMG-20170607-WA0005

Ibijyanye n’igiterane cy’iminsi itatu mwateguye muri Kigali biteguye bite?

Rero kuwa gatanu (9/6/2017) kugeza kucyumweru (11/6/2016) dufite igiterane cy’ivugabutumwa kizahuza fishers amashami yose nk’uko nayavuze ,tuzaba turi kumwe n’abaririmbyi barimo :True Promises ,Gisubizo ministries,Upendo Choir na Himbaza Ministries n’abavugabutumwa batandukanye ba hano muri kigali barimo Pastor Cadeau ndetse na Pastor Muhire uyoboye Zion Temple Nyamata ,insanganyamatsiko y’igiterane iragira iti”Kuba umusemburo uzana impinduka nziza(Luka 13:21″

aho igiterane kizabera nihe?

taliki ya 09 na taliki ya 11 tuzataramira k’urusengero rwa Nazareen Gatenga mu Karere ka Kicukiro

Taliki ya 10/06/2017 ni muri Power of Prayer Church Kicukiro Centre.

kanda hano urebe indirimbo yo kwibuka baheruka gushira hanze:

A.N/urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY