Adrien Misigaro yongeye kwakira ubutumire bw’ivugabutumwa aboneraho gushimira abamufashije mu ndirimbo “Nzagerayo”

0
511

Adrien Misigaro nyuma yo gushira hanze indirimbo ikomeje kugenda ikundwa n’abatari bake yise “Nzagerayo” agiye kwitabira ubundi butumire bw’ivugabutumwa mu gihugu cya Canada.

Nkuko yabidutangarije mugitondo cyo kuri uyu wa mbere ,ubwo twamubazaga amakuru yicyo gitaramo yagize ati”natumiwe muri Canada ahitwa Edmonton,itorero rya ntumiye ryitwa fresh manna fellowship,bakazaba barimo kwizihiza imyaka 9 iri torero rivutse ni kuri uyu wagatandatu w’italiki 23/06/2018 ndetse na 24/06/2018,nyuma yaho mfite ubutumire nzitabira bw’urubyiruko rw’abanyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusange batuye  Edmonton ,ariko ubusanzwe ubutumire bunjyanye cyane nubw’iryo torero rya fresh manna fellowship.”

IMG-20180618-WA0000[1]

Reka tubibutse ko ubutumire nk’ubu, ku bahanzi ba gospel ari imwe mu nzira nziza zibafasha kugeza ubutumwa bwiza bwa Kristo kure hashoboka ,ndetse kubabizi neza bifatwa nk’amahirwe Imana iba ihaye umuntu wayo ngo agende abwirize abo yamutumyeho.

Ubwo twasozaga ikiganiro yatubwiye ko kuba indirimbo uyu munsi irimo gukundwa abikesha Imana ndetse n’abamufashije kugirango indirimbo ize inogeye ugutwi ,muri abo ashimira harimo uwitwa Chantal uzwi nka Channy uririmba muri Gisubizo ministry ndetse na Producer Justin .

Ongera wumve indirimbo Nzagerayo aheruka gushira hanzi hano :

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY