Afurika y’Epfo: yarutse igikeri nyuma yo gukorerwa ubuhanuzi

0
150

Umugore wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo witwa “Annah Maluleka” yavuze ko yari yarabaswe n’ubusinzi bwatumaga atabana n’abandi neza,nyuma y’uko yabonaga bumaze gufata indi ntera, Annah yagaragaje ko yavuwe ubu businzi nyuma yo gusengerwa n’umuhanuzi bikaza no kumuviramo kuruka igikeri.

annah1

Umubyeyi ubyara Annah Maluleka witwa “Joyce” avuga ko “yishimiye uburyo umukobwa we yiyubashye akemera gusengerwa kugira ngo ave mu businzi”, ati “rimwe na rimwe abantu bahura n’ibibazo birenze ibitekerezo byabo,mu kubishakira ibisubizo bamwe bagana amatorero mu guhabwa ubufasha”.

Annah Maluleka w’imyaka 32,avuga ko yahanganye n’ubu businzi mu gihe cy’imyaka 19,aho nyuma yaho yaje gusura uyu muhanuzi kugira ngo ahanurirwe. uyu mugore witwa Annah avuga ko uko yarabayeho byamugizeho ingaruka mu buzima bwe,nkaho atigeze abana neza n’abagabo bamushatse ndetse n’akazi kari karamunaniye.

Igikeri

Annah yavuze ko  yageze mu rugo agatangira kumva afite isesemi mu gihe yari amaze gufata ifunguro, rikaza kumugwa nabi cyane, nyuma yo kugarura ibyo yariye yaje gusangamo igikeri. Uyu muhanuzi yavuze ko iki gikeri cyari nyirabayazana y’ikibazo cy’ubusinzi Annah yahoranaga

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY