Alarm Ministries ,Asaph Gatenga na New melody bagiye gutaramana n’abazitabira Igiterane Nezeza Ijuru gitegurwa na Zion Temple Kimironko

0
67

Nezeza ijuru n’igiterane ngaruka mwaka gitegurwa n’itorero rya zion temple Kimironko,iyi ikaba ari inshuro ya gatatu iki giterane kibaye ,n’igiterane kibanzirizwa n’ibindi bikorwa bitandukanye,guhera kuri uyu wagatanu bakazaba barimo muminsi yo gusoza bakora igiterane bahaye izina rya “nezeza ijuru.”

Nkuko twabitangarijwe na Nkurunziza Denis umwe bari mw’itsinda ritegura iki giterane, yatubwiye ko igiterane “Nezeza ijuru”,aricyo kigiye gusoza ibikorwa byakibanjirije ahanini byibanze mw’ivugabutumwa ryakozwe mu mihanda ndetse no mago ,haba n’inyigisho zagenewe ababyeyi zijyanye n’uburyo barera abana babo babatoza kubaha Imana nk’umurage mwiza, usibyo izi nyigisho habayehe n’inyigisho z’urubyiruko rutegurwa kuzaba abayobozi b’ejo hazaza rwigishwa kuyobora abandi rubayoboresha indangagaciro z’ubumana.

Usibye kandi ibi bikorwa habayeho no kwishyurira abatishoboye ubwisungane (mutuelles de sante)abagera 100,n’ibindi bikorwa bitandukanye murwego rwo gusoza ibi bikorwa hateguwe igiterane cyitwa “Nezeza ijuru” bishaka gusobanura ko nyuma y’iyi mirimo hateguwe ibihe bindi byo kunezeranwa n’ijuru bikazarangwa no gushima Imana no kuyiramya k’ubwiminyago yabonetse ndetse n’ibindi bikorwa byagezweho hatabuzemo n’ijambo ry’Imana ,iki giterane kizamara iminsi 3 guhera ejo kuwa gatanu kugeza ku cyumweru, Kimironko mw’ituze garden,guhera i saa kumi n’imwe z’umugoroba,hatumiwemo New Melody,Alarm Ministries,Asaph  Gatenga ndetse na Asaph Kimironko,abavugabutumwa ni Ev.Kwizera Emmanuel ndetse na Rev.Dr Antoine Rutayisire.

N.A/urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY