Alarm Ministries igiye kwenyegeza igicaniro cyo kuramya no guhimbaza mumasaha 24 Diaspora nabo ntibahejwe

0
164

Alarm Ministries nyuma y’igihe igenda itegura amasaha 12 yo kuramya Imana ikaba ari nayo yabitangije bwa mbere mugihugu cy’u Rwanda,kurino nshuro igiye kumara amasaha 24 yo kuramya no guhimbaza Imana aho izifatanya nandi matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana akunzwe mugihugu.

Kuri uyu wa gatanu w’iki cyumweru turimo, guhera i saa kumi n’ebyiri z’igitondo mu itorero rya Foursquare Kimironko, umuryango wa Alarm nibwo uzaba utangiye amasaha 24 yo kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gikorwa cyateguwe na Alarm ariko ayo masaha uko ari 24 bakazifatanya n’amatsinda atandukanye muri ayo harimo:Abayumbe,Rehoboth ministries,Kingdom of God Ministries ,Gisubizo ministries,True Promises ministries,Uwimana Aime nk’umuramyi ndetse na Arsene Tuyi, nandi matsinda atandukanye akunzwe cyane hano mu Rwanda.

Mugihe Alarm izaba irimo kwifatanya n’abaramyi ndetse n`andi matsinda, biteganyijwe ko abari hanze y’u Rwanda nabo bazifatanya n`abari mu Rwanda muri ayo masaha 24, bakazaba bakurikirana uko biri kugenda. Kanda hepho kugira ubashe kubakurikirana

kugirango ubashe kuba hamwe nabo bigusaba kuba wamaze gukora subscribe kuri uyu murongo(Channel)wa Alarm.

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS