Amakorali yo muntara y’iburengerazuba agiye guhatanira igihembo cya Urugero TV yamenyekanye

0
783

Urugero tv award n’igikorwa cyateguwe n’Urugero Media Group isanzwe imenyerewe mugutegura ibitaramo bya Gospel ndetse n’igikorwa cyitwa Urugero Music Talent,iki kibaye gikorwa cyayo kindi ishize hanze kigamije kumenyekanisha indirimbo z’amakorali ataramenyakana muruhando rwa muzika ayo twakwita amakorali akiri munzira zo kumenyekanisha ibikorwa byayo.

Mu kiganiro gito twagiranye n’abarimo kubitegura, badutangarije ko iki gikorwa ,kije gifite intego ahanini yo kujya kimenyekanisha indirimbo nziza z’amakorali akiri munzira zo kumenyekanisha ibihangano byazo ndetse no kumenyekanisha channel y’Urugero TV.

Ibijyanye n’uburyo bizakorwa kw’ikubitiro habanje intara y’iburengerazuba,ariko iki gikorwa kikazagera mu ntara zose ndetse n’umujyi wa Kigali.

Ese ni gute izi Korali zatoranyijwe?

Itangazo rihamagarira amakorali kwiyandikisha ryatambukijwe kuri za radio zikorera mu ntara y’iburengerazuba abiyandikishije bose bahise bashyirwa kurutonde uko ari Korali 12.

Ni ubuhe buryo bwo gutora ?

Inzira izakoreshwa nimwe gusa ni ugusura Youtube channel y’Urugero TV ukareba indirimbo zihatana ugahitamo iyo ushyigikiye ukayifungura ubwo ukaba uhaye ijwi iyo ndirimbo ,wemerewe kubikora inshuro nyinshi.

Urutonde rw’amakorali agiye guhatanira urugero tv award

IMG-20190702-WA0004Ibihembo by’iki gikorwa bihagaze bite?

Hazahembwa Korali eshatu za mbere zizarebwa kenshi ,kugeza ubu korali zatoranyijwe ni 12 hakaba hazatoranywa eshanu zizakomeza mucyiciro cya nyuma zizaba zimaze kurebwa hejuru y’inshuro ibihumbi mirongo itanu.

Mubihembo harimo amafaranga no gukorerwa amashusho ndetse n’ibindi bihembo bitandukanye bizagenda byiyongera.

Abantu bazatangira gutora ryari ?

Gutora biratangirana na taliki eshatu Nyakanga 2019(03/07/2019),Korali zose zatoranyijwe zemerewe gushakisha ayo majwi muburyo bwo kwamamaza indirimbo zabo batanga link y’indirimbo.

 

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY