AMATEKA ADASANZWE  YA  ALBUM  IRIMO GUTEGURWA  NA  ASAPH  WORSHIP BAND  YISWE  PAID IN FULL

0
497

Asaph worship Band  ikorera umurimo w’Imana muri  Paruwasi  ya Nyarutarama, irimo gutegura igitaramo izifatanyamo n’abakunzi b’indirimbo ziramya zikana  himbaza  Imana  kuri iki cyumweru taliki ya 06/05/2018 kw’itorero rya Vivante aho bita mu kanogo guhera I saa kumi.

Iki gitaramo kizarangwa no gufata amashusho imbonankubone (live recording),hazabamo umwanya uhagije wo kuramya Imana  uzayoborwa na Asaph Worship Band.

K’umugoroba wo kuri  iki cyumweru dusoje  taliki ya 29/05/2018 umushumba w’iryo torero  JB nibwo yasobanuriye  abari bitabiriye umuhango wo  kumurikira  abakristo b’iyo Paruwasi  ndetse n’abanyamakuru  aho imirimo yiyo album igeze,uyu mushumba yafashe umwanya asobanura bihagije  intego nyamukuru ya Asaph worship band  ko  ibyo bakora byose intego ari ukugirango ubutumwa bwiza bugere ku bantu bayo(Imana)haba mu Rwanda no kw’Isi yose akomeza  asobanura ko nubwo  album isohoka ,ikorwaho  n’abantu batandukanye ariko bo basanga ntanakimwe bakwiye  kwiyitirira, ahubwo byose ari kubera Imana ,yagarutse ku indirimbo bise Paid in Full ari nayo bitiriye iyi album ,iyi ndirimbo yavuze ko ari ihishurirwa yahawe ubwo yari murugendo rwa gihanuzi k’ubutaka bwera muri Israel rutegurwa na  Authentic  Ministries aho  ruba (urugendo)ruyobowe na Dr. Apostle Paul Gitwaza.

Iri hishurirwa ryaje nyuma yo gusura ihema ry’ibonaniro riherereye ahitwa Timna Park mubutayu butari kure n’inyanja itukura.aha basobanuriwe uburyo iryo hema ryabaga rifite ibice bibiri “Ahera” ndetse na “Ahera cyane” aho bitaga ahera cyane niho hari ubuturo bw’Imana.

IMG-20180430-WA0009

Nyuma yo gusobanukirwa byimbitse ibyo yireberaga n’amaso, uburyo icyo gihe kugirango abantu bagirirwe imbabazi ,hagombaga gutambwa igitambo cy’umwana w’intama ariko ubu Kristo akaba yarabaye igitambo inshuro imwe akuraho imihango yose ,buri wese yemererwa kwigerera imbere y’Imana,nibwo ihishurirwa ryaje atangira kwandika iyo ndirimbo yise”Paid in Full”,mukinyarwanda cyumvikana bisobanuye “byose byarishyuwe” bigendanye n’ijambo ry’Imana dusanga mu baheburayo 9:12(Kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n’amaraso y’ihene cyangwa n’ay’ibimasa,ahubwo yahinjijwe rimwe n’amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa iteka.”

Mugusoza yavuze ko icyifuzo bakomeje kwereka Imana aruko iyi Album yarenga kuba indirimbo,ikaba igikoresho Imana ikoresha mukuzanira umugisha abantu bayo.

Kanda hano uyumve:

N.A/Urugero.rw

 

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY