Ap.Serukiza na Apostle Paul Gitwaza batumiwe mugiterane “This is your time”kizabera Kicukiro

0
148

 “This is your time” ni igiterane gitegurwa n’itorero Glory to God Temple ribarizwa mu karere ka Kicukiro. Iki igiterane ngaruka mwaka cyatangiye kuva 2011 hagendewe ku ijambo riri muri Esiteri 4:14.

Iyi ikaba ari inshuro ya gatandatu kigiye kuba, kimara iminsi igera 8 kikarangwa n’ijambo ry’Imana ritangwa n’abakozi b’Imana baturutse imihanda yose ndetse  kuramya no guhimbaza ntibyasigaye inyuma.

Ni uwuhe mwihariko iki giterane gifite kuri ino nshuro ?

Ni kenshi abantu bibaza ibijyanye n’imitegurire y’ibiterane, bamwe bakababazwa nuko hari igihe umuvugabutumwa aza inshuro imwe yakwigisha, benshi bakifuza ko yagaruka ku w`undi munsi, Glory to God yateguye uburyo abakozi b’Imana batumiwe bazahabwa akanya gahagije ko gutanga ubutumwa Imana yabahaye kugaburira ubwoko bwayo.

Hagendewe kuki kugirango Ap.Serukiza ndetse na Ap.Gitwaza n’abandi batumirwe muri iki gitaramo?

Ev.Sam Rubayiza akaba n’umuyobozi wa From Glory to Glory worship Team, yasubije avuga ko bagendera ku bashobora kumva insanganyamatsiko y`ibyo bateguye neza ndetse abayikozeho neza bakongera bagatumirwa.

Iki giterane kandi cyatumiwemo abandi baramyi barimo Healing  Worship Team, Mucyo Adonis n’abandi baramyi batandukanye, kizatangira kuri iki cyumweru taliki ya 20/08/2017 gisozwe taliki ya 27/08/2017.

Amasaha yo gutangira mu minsi y’imibyizi ni saa kumi n’imwe naho muri weekend kizajya gitangira I saa kumi, iri torero riherereye Kicukiro Centre munsi ya Banque Populaire ku umuhanda werekeza Rwandex.

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY