Assemble de Dieu Masaka mu bitaramo byo gusezera ku banyeshuri

0
364

Itorero Assemble de Dieu Masaka riyobowe na Pastor Zaninka Seraphine ryateguye igitaramo cyo gusezera ku banyeshuri bagiye kwerekeza ku masomo.

ibi bitaramo bizatangira kuwa gatanu tariki 15 kugeza ku cyumweru tariki ya 17 Mutarama bizajya bibanzirizwa n`amahugurwa ku rubyiruko kuva saa mbiri kugeza saa sita, nyuma yo guhugurwa abitabiriye aya mahugurwa bazajya bahabwa ifunguro rya saa sita ubundi bakomereze mu gitaramo.

Ibi bitaramo bizitabirwa n`abahanzi batandukanye barimo MD usanzwe unabarizwa kuri uru rusengero, Favour, Peniel , Janvier Kayitana n`abandi batandukanye, umwigisha w`ijmabo ry`Imana akaba ari Pastor Zaninka Seraphine.

Ibi bitaramo bizabera kuri Assemble de Dieu Masaka bikazajya bitangira i saa munani z`amanywa.

 

Urugero.rw / Emmanuel Festus

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY