Bimwe mubiteye amatsiko twatangarijwe n’abazitabira igitaramo cya Ben na Chance

0
825

Igitaramo cy’umuryango wa  Ben na Chance  basanzwe babarizwa muri Alarm Ministries kizaba  kuri iki cyumweru cy’italiki ya 20 Gicurasi 2018,cyitezwemo byinshi nkuko  bamwe mubitegura kuzacyitabira babitangaza.

Mu Kiganiro n’abamwe mubantu batifuje ko tuvuga amazina yabo harimo n’umunyamakuru  twaganiriye,badutangarije  ko iki gitaramo kuribo bafite amatsiko menshi , bimwe mubibateye amatsiko nukongera kumva indirimbo nshya  muburyo bw’imbona nkubone(Live)zahimbwe na Ben na Chance,ikindi kandi kuri bamwe cyabanejeje n’umuhanzi Gentil  Bigizi  harimo bamwe mubo twaganiriye bemeza ko bazi indirimbo ziwe ndetse na video ziwe  ariko batari bwamubone amaso ku maso ,bakaba bafite igishika cyinshi cyo kumwibonera  aririmba indirimbo zirimo nka “Yesu arabaruta”,”Imvugo yiwe”,”Ntacyo mfite” nizindi zitandukanye zagiye zikundwa ,usibye Gentil Bigizi iki gitaramo hatumiwemo na Aline Gahongayire,Alarm ministries ndetse Healing worshipteam.

Kuruhande rwa Ben na Chance bemeza ko igitaramo giteguye neza,ndetse muri band y’abacuranzi abazitabira bazabona agashya.

Kuri iki cyumweru guhera i saa kumi z’umugoroba kuri Serena Hotel,kwinjira bikazaba ari amafaranga ibihumbi cumi ,ibihumbi bitanu ndetse n’ibihumbi bitatu, iki gitaramo hazabamo no kumurika umuzingo(album) bise Izina rya Yesu .

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY