Blessed Kids ni ahazaza hacu – Patmos Choir

0
310

Blessed Kids, itsinda ry`abana bato bakorera umurimo mu itorero ry`abadiventiste b`umunsi wa karindwi ni rimwe mu matsinda y`abana bato amaze gushinga imizi dore ko bagiye kuzuza imyaka ibiri batangiye kuririmbira Imana.

Mu kiganiro na Aimable Niyonzima umuyobozi wa Patmos Choir akaba n`umutoza wa Blessed Kids yadutangarije ko asanga aba bana ari bo abonamo ahazaza ha Patmos Choir dore ko ari naryo rerero ( academy ) barereramo abana babo.

Itsinda rya Blessed Kids rigizwe n`abana batanu bose bagiye bafite aho bahurira bya hafi n`abaririmbyi ba Patmos choir bakaba baratangiye kujya baririmba nyuma y`uko bagaragaje ubushake n`ubushobozi bwo kuririmba indirimbo z`ababyeyi babo.

image3Nk`uko umutoza wabo yakomeje adutangariza ngo bafite icyizere ko Blessed Kids izagera kure cyane ndetse hamwe n`Imana uko bakura bakazagenda binjira muri Patmos y`abakuru.

Iri tsinda rimaze kuririmba mu bitaramo bitandukanye, cyane cyane aho baba bari kumwe na Patmos Choir. Kuri uyu wa gatandatu Blessed Kids ni bamwe mu bazaririmba mu gitaramo cyo gushima Imana no kwizihiza imyaka 20 Patmos choir imaze ishinzwe.

14639893_968289536608345_2373632291735841904_nIki gitaramo kizabera kuri Kigali Convention Center guhera i saa kumi  n`ebyiri n`igice z`umugoroba, kwinjira bikaba ari amafaranga 10,000.

Reba hano Blessed Kids baririmba mu gitaramo cya Patmos Choir

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY