Bosco NSHUTI na New Melody mu bazafatanya na Jado SINZA mu gitaramo cye cya mbere

0
85

Ku cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017 kuva I saa cyenda  z’umugoroba kuri Dove Hotel Kigali hateganyijwe igitaramo cy`umuhanzi Jado SINZA aho azaba amurika umuzingo we wa mbere.

Ni igitaramo kizaba kirimo kuramya Imana hamwe n’amakorari n’abahanzi banyuranye barimo Bosco Nshuti wamenyekanye mu ndirimbo Ibyo Ntunze , New Melody ndetse na Siloam Choir yo kuri Adepr Kumukenke.

Jado ENG

Nk`uko tubitangarizwa n`itsinda riri gutegura iki gitaramo  ngo iki gitaramo cyose kiza kigizwe n`umuziki w`umwimerere ibyo benshi bita live music. Kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari ubuntu.

Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY