Brian Blessed yatangaje impamvu nyamukuru yise igitaramo cye “Again and Again.”

0
664

Brian Blessed ari mu myiteguro y’igitaramo yise“Again and again”,iki nikimwe mubitaramo bya gospel bizaba mukwezi kwa gicurasi.

Muminsi ishize aherutse gushira hanze integuza y’iki gitaramo benshi bazi nka Save the date mururimi rw’amahanga,ikigaragara kuri iyo nteguza ni italiki y’igitaramo ariyo 27 Gicurasi 2018, n’izina rya album yise “Again and Again”.

Brian Blessed ubwo twamubazaga impamvu iryo zina ariryo yahisemo,yadusubije muri aya magambo“Nayise again and again kubera indirimbo nshya irimo ubutumwa bwihumure,nakuye iryo jambo mu bakorinto ba kabiri igice cya 1:10 (Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora,kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora),ubu butumwa nibugari, Imana yakurokora urupfu, yagukura mubukene, yagukorera ibintu byinshi bitandukanye wowe wabonaga nkaho bidashoboka. So rero abo yabikoreye tuzi neza ko izongera igakora nibindi igakora nibirenzeho. So ubu ni ubutumwa naha buri munyarwanda wese, nacyane muriki gihe turimo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, navuga nti wowe Imana yarokoye urupfu izagukorera n’ibindi byinshi byiza komeza uyizere.”

Reka tubasezeranye ko mu nkuru zitaha tuzagenda tubagezaho aho imyiteguro yabyo igeze.

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY