Daddy Owen ugiye kuza gutaramira abanyarwanda ni muntu ki ?

0
530

Owen Mwatia uzwi ku izina rya Daddy Owen wamenyekanye mu ndirimbo Mbona, Foundation, Vanity n`izindi nyinshi za Gospel agiye kuza gutaramira abanyakigali.

Uyu muhanzi ukundwa na benshi  mu gihugu cya Kenya dore ko ari n`umwe mu bahanzi bakomeye babarizwa mu mujyi wa Nairobi, avuka mu muryango w`abana batanu barimo abahungu bane bose b`abahanzi ndetse na mushiki wabo. Daddy Owen akaba ari murumuna wa Rufftone nawe ukomeye cyane mu muziki wa Gospel ya Kenya , uyu akaba ari nawe Daddy Owen afata nk`icyitegererezo.

Daddy yavutse tariki ya 29 Mutarama 1982 avukira mu gace ka Kakamega ho muri Kenya, yavukiye mu muryango ukennye byaje no gutuma adasoza amashuri ye dore ko yaje kwerekeza mu mujyi wa Nairobi aho yakoze nka convoyeur (soma komvwayeri) ndetse nk`uko we ubwe akunda kubitangaza akaba yarajya akora no mu mifuka y`abagenzi kugeza igihe yaje gufatwa agahondagurwa hafi kumumena amaso.

 

daddy-owen-and-his-groomsmenDaddy Owen ufite imisatsi y`umweru nabasore bamwambariye mu bukwe

Nubwo Owen yakunze kuririmba kuva akiri muto ariko ntiyigeze abasha kubona ubushobozi bwo kwiyishyurira indirimbo gusa nyuma afashijwe n`umuvandimwe we Rufftone na Kaberere wahoze ari umuhanzi wa gospel yaje kwinjira mu muziki maze mu mwaka wa 2004 ashyira hanze umuzingo we wa mbere.

DaddyOwen yaje gutangiza itangwa ry`ibihembo yise Malaika Awards bigamije gushimira abahanzi bakora umuziki ariko banafite ubumuga, yatangije kandi Macho Macho Campaign  itanga ubufasha mu buvuzi ku bantu bafite ibibazo by`amaso si ibyo gusa kandi kuko uyu muhanzi ari mwe mu baterankunga ba Phoenix imwe mu makipe y`umupira w`amaguru muri Nairobi.

Uyu muhanzi watwaye igikombe cy`umuhanzi w`umwaka muri Groove Awards imyaka itatu yikurikiranya 2009,2010,2011 ndetse akaza no gutwara igikombe cya Best Anglophone Award muri MTV Africa Music Awards 2010 aherutse gukora ubukwe na  Farida Wambui Kamau mu kwezi kwa kane 2016 ubukwe bwabaye  ubw`igitangaza ndetse bukitabirwa na benshi mu byamamare byo muri Africa birimo Eric Omondi,  Sauti Sol banaririmbye mu bukwe bwe n`abandi.

1459765529_9395_bOwen na Kamau umugore we mu bukwe bwabo

Daddy Owen akaba ategerejwe kuri iki cyumweru mu muhango wo gutanga ibihembo bya Groove Awards 2016,  uretse Daddy Owen abandi bahanzi bazaririmba muri uyu muhango uzabera muri Kigali selena Hotel guhera I saa kumi z`umugoroba barimo Serge Iyamuremye, Blessed Brian n`abandi.

Reba hano Vanity ya Daddy Owen

Festus @ Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY