Dany MUTABAZI agiye kuzenguruka igihugu mu cyiswe #CalvaryTour

0
197

Umuhanzi Dany MUTABAZI wamenyekanye mu ndirimbo ” Karuvali ” yateguye urugendo rw`ivugabutumwa aho azagera mu ntara enye z`igihugu mu gikorwa yise Calvary Tour.

Uyu muhanzi usanzwe ubarizwa mu itorero ry`umwuka ADEPR yateguye iki gikorwa mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha indirimbo ye ” Karuvari ” ndetse no kurushaho kwegera abakunzi be nk`uko yabidutangarije.

” Nabiteguye mu rwego rwo kuvuga ubutumwa abantu bagakizwa ariko na none ni kubw`ubusabe bw`abantu bagiye bampamagara bansaba ko no mu ntara nahagera tugataramana.” Dany Mutabazi

Ku ikubitiro uyu muhanzi akazatangirira mu ntara y`iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana mu Itorero rya ADEPR  Rwikubo kuri iki  cyumweru tariki ya 6 Kanama 2017 guhera saa munani z’amanywa.

Muri iki gitaramo uyu muhanzi akazaba aherekejwe na bagenzi be barimo Bosco NSHUTI, Jado SINZA ndetse na Stella MANISHIMWE uzwi cyane mu ndirimbo ” Ninjye wa mugore ” kwinjira muri ibi bitaramo bikazaba ari ubuntu.

Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY