Dj Spin na Julie bateguye igitaramo cyo guha impamba abanyeshuri

0
126

Dj Spin na Juliet Tumusiime bakora kuri Royal TV bateguye igitaramo cyo gusengera no guha impamba abanyeshuri bagiye gusubira ku mashuri.

Aba banyamakuru basanzwe bakora ikiganiro kivuga ku muziki ndetse n`ibikorwa bya Gikristo bateguye iki gitaramo mu rwego rwo guhuriza hamwe abanyeshuri b`abarokore bakababwiriza ubutumwa bwiza ndetse bakanabasengera dore ko kuri iki cyumweru bamwe mu banyeshuri baza kuba basubira ku mashuri yabo aho bagiye gutangira igihembwe gisoza umwaka w`amashuri wa 2017.

20748011_10214341941887914_6564885930250675783_o

Iki gitaramo kiswe Back To School  kizitabirwa n`abahanzi batandukanye barim M.Olivier, MD, Colombus n`abandi kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kanama 2017 guhera saa cyenda z`amanywa ku Rusengero rwa Healing Center Church Remera umwigisha w`ijambo akaba ari Pastor NTAYOMBA Emmanuel umushumba wa Healing center Church, kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY