Filime mbara-nkuru ya Yesu Kristo iri gutegurwa na Joel Osteen yitezweho byinshi

0
75
Joel Osteen umuvugabutumwa wo muri Houston’s Lakewood megachurch (Hejuru)

“Jesus: His Life” iri ni izina ryagenewe filime mbara-nkuru iri gutegurwa n’umuvugabutumwa ukomeye ku isi Joel Osteen,aho yitezweho kuzereka abazayireba ubuzima mpamo Yesu kristo yanyuzemo,nk’uko Mary Donahue Visi Perezida,akanaba ashinzwe iterambere ry’ibiganiro kuri History Channel iyi filime izajya icaho abitangaza.

“Jesus: His Life” iyi filime mbara-nkuru kandi izayoborwa na Joel Osteen usanzwe ari umuvugabutumwa wo muri Houston’s Lakewood megachurch,aho yanatangaje ko izagera hanze ku itariki 25 Werurwe uyu mwaka, akaba ari nabwo izatangira kwerekanwa kuri History channel.

“Buri cyumweru kugeza byibuze kuri Pasika y’uyu mwaka,byemejwe ko hazajya hacaho uduce tubiri tw’iyi filime mbara-nkuru,tugaragaza ubuzima bwihariye Yesu kristo yanyuzemo,hifashishijwe ahantu habugenewe ndetse n’abakinnyi b’inararibonye,ndetse hazanifashishwa ibiganiro by’abavugabutumwa,abazi amateka yo hambere ndetse n’abazi cyane iyobokamana,barimo na Joel Osteen bashobora kuba bazi ndetse banavuga amateka ya Yesu Kristo mu buryo buboneye”, nk’uko Mary Donahue yabitangarije itangazamakuru.

Greg Barnett uzakina ari Yesu

Greg Barnett uzakina ari Yesu kristo

Greg Barnett,azaba ariwe ufite umwanya wihariye wo gukina ari Yesu kristo,aho azaba akina agaragaza isura ya nyayo y’ubuzima n’ibihe Yesu kristo yabayemo.

 

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY