Fire of God Ministries mugiterane cyo gusoza umwaka

0
226

Umuryango Fire of God international ministries usanzwe ukora ibikorwa by’ivugabutumwa no gufasha abatishoboye  wateguye  igiterane  kidasanzwe  cy’ivugabutumwa  ndetse kizanamurikirwamo  ibikorwa  bimaze  gukorwa  mu Rwanda byoguteza  umuryango nyarwanda  imbere.

Icyo giterane kizitabirwa n’abavugabutumwa batandukanye barimo pasteri  Huri  kuva kampala na Ev. James kuva  Nairobi  ndetse nandi makolari  atandukanye ya hano mu Rwanda  arimo Fire ministries, glory worship team ,Healing , Gitavi ministries, Holy entrance  ministries  ndetse  n’abandi.

Icyogiterane kizitabirwa  kandi  n’abantu  bavuye mu bihugu byo  mu karere hano twavuga nka:  Uganda,  Burundi na  Kenya n’igiterane gifite  insanganyamatsiko  igira iti “Umukristo yakomera  ate mugakiza ?”

Biteganyijwe  ko kizaba kuri  uyu wagatanu  taliki  ya 08 kugeza  taliki  ya  10/12/2017 kikazajya  kibera ku  urusengero  rwa  Bethammi   hafi   y’uruganda   rw’Inyange  rwa  Masaka.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY