GBU ULK mu gitaramo kizitabirwa ya Pst Aaron Ruhimbya, Healing Worship Team n`abandi

0
360

GBU ULK yateguyee igiterane kizitabirwa na bamwe mu  baririmbyi n`abavugabutumwa bakunzwe na benshi muri iyi minsi.

Mu kiganiro na Lionel ukuriye iri tsinda ry`abanyeshuri b`abarokore risengera muri ULK yadutangarije ko iki giterane bagiteguye mu rwego rwo kurushaho kuvuga ubutumwa ndetse no guhindurira benshi kuri Kristo nk`uko insanganyamatsiko y`igiterane ivuga “ Yaje gushaka uwazimiye”.

Iki giterane kikazitabirwa na bamwe mu baririmbyi n`ababyinnyi bakunzwe na benshi  kuri ubu barimo Healing Worship Team, Shining Stars, Benekora ndetse umuvugabutumwa akaba ari Pastor Aaron Ruhimbya umushumba  mukuru wa ERC Kimisagara.

Iki giterane kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Ukwakira  muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK.

Festus @ Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY