Ghana: Joyce Blessing agiye gusinyisha umuhanzi mushya mu nzu ye itunganya umuziki

0
164

 

—Joyce Blessing ni umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza imana, ukomoka mu gihugu cya Ghana wamenyekanye cyane mu mwaka wa 2013 kubera ubuhanga bw’ibihangano bye byiza yashyize hanze muri uwo mwaka, byaje no gutuma yegukana ibihembo byinshi muri Adom FM Awards,ibi akaba ari ibihembo bitangwa n’igitangazamakuru cyo muri Ghana Adom FM mu rwego rwo gushyigikira ibihangano bya gikristo ndetse anegukana n’ibindi bisaga 5 muri “Gospel Music Awards” byatanzwe tariki, 23 Ukuboza 2014.

Joyce-Blessings-620x406

Joyce Blessing ukunda kuririmba indirimbo zihimbaza imana zibyinitse

Joyce Blessing, yatangiye kuririmba afite imyaka 14 y’amavuko mu gace ko muri Ghana kitwa Kumasi. Joyce Blessing ubu akaba ari umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu yibarutse mu mwaka wa 2014.

Joyce Blessing uzwi cyane mu ndirirmbo “repent” agiye gusinyisha umuhanzi mushya witwa “Jayana” muri studio ye yitwa “Dave Joy Production”, aganira n’itangazamakuru Joyce Blessing yavuze ko yifuje cyane kuzamura umuhanzi mushya guhera umwaka ushize wa 2018 ariko uwo mwaka ukaza kurangira bitamukundiye.

jayana

Jayana (ibumoso) arikumwe na Joyce Blessing (iburyo)

Jayana yazamukiye ndetse anamenywa cyane mu marushanwa ya “stars of the future” yo mu gihugu cya Ghana, ndetse ubusanzwe uyu muhanzikazi Jayana ni umukobwa w’uwahoze ayobora akanashinga Christian Praise International Center (CPIC) Bishop Dr Annor Yeboah.

Indirimbo ya Jayana ya mbere byitezwe ko azaba ayifatanyije Joyce Blessing kugira ngo agere kure mu muziki uhimbaza imana muri Ghana ndetse no ku isi muri rusange. Kurubu uyu muhanzikazi mushya wo mu gihugu cya Ghana Jayana,yatangiye gukora indirimbo muri studio ya Joyce Blessing “Dave Joy Production”.

 

@RobertSmile

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY