Gisubizo Ministries yatangaje impamvu 2 abantu bakwiye kwitabira igitaramo giteguye kuri iki cyumweru

0
766
????????????????????????????????????

 Umuryango wa Gisubizo ishami rya Kigali ,kuri iki cyumweru bateguye igitaramo bise “Worship Legacy” iki n’igitaramo mubusanzwe kiba ngaruka mwaka, kikaba kiba buri kwezi  kwa Gicurasi (ukwezi kwa Gatanu),bamwe mubari gutegura iki gitaramo badutangarije impamvu nyamukuru zagatumye abantu bazakwifatanya na Gisubizo muri iki gitaramo.

Ubwo twaganiraga n’umwe mubashinzwe itangazamakuru muri Gisubizo ariwe Vincent yadutangarije aho imyiteguro igeze yemeza  ko kugeza ubu imyiteguro kuruhande rwa Gisubizo irimo kugenda neza cyane, igisigaye bo bategereje ni uriya munsi ko ugera ndetse no kuhaba kw’abakunzi babo ubwo twamubazaga impamvu 2 yatanga yatera abantu kwitabira iki gitaramo,yasubije agira ati “impamvu ya mbere nuko muri iki gitaramo hazabaho kuramya no kuyihimbaza muburyo buhagije,indi impamvu ya kabiri navuga nuko uko twahaye izina iki gitaramo ariryo Worship Legacy  ,Gisubizo ministries irifuza gusiga umurage wo kuramya Imana no kuyihimbaza mu banyarwanda bose dore ko hazaba harimo abandi tuzafatanya barimo Alarm ministries,True Promises ministries ndetse na Healing worship team rero izo mpamvu ebyiri nizo no tanga kugirango abantu babashe kubyumva ko bakwiye kuza kuhaba tukifatanya.”

Dusoza iyi nkuru, twabibutsa ko iki gitaramo kizabera CLA  Nyarutarama kuri iki cyumweru taliki ya 27/05/2018,kwinjira bikazaba ari amafaranga ibihumbi bibiri ndetse n’ibihumbi bitanu.

N.A/Urugero.rw

 

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY