Gutera intambwe ijya imbere uhangana n’intimba

0
113

Kunamira abawe bagiye ubakunze ni urugendo rwawe ku giti cyawe. bamwe mu bakwitagaho batangiye badafite ibyiyumvo batazi naho berekeza, bakomeza guhatiriza ku mubabaro wo gushaka abamaze kugenda. abandi bakomeza kugira umubabaro n’intimba  ahari ari ukubera ibiganiro baganiraga cyangwa  amagambo bumva bakabaye barabwiye ababo igihe bari bagihari.

Amwe mu marira y’agahinda ko kubura uwawe imbarutso yayo n’ukwibuka ibihe byiza wagiranye nuwawe wagiye, ndetse n’abagira icyizere cyuko uwabo wagiye ari kumwe n’Imana bahorana agahinda kuko batari kumwe. ntabwo ari abantu bose bashengurwa no kubura ababo mu buryo bumwe cg igihe runaka kingana ariko kugira agahinda kuwo wabuze byo ni rusange no kumva ko ubuzima bukwiye gukomeza ntibyoroshye.

Kugira ngo uhangane nako gahinda bigusaba kuba umunyakuri ukabaza Imana ibibazo bikomeye bigufasha kubyumva (soma amaganya ya Yeremiya ibice  3)

Itandukaniro ry’agahinda

Uburyo bw’urupfu rw’uwawe bushobora kugira icyo byongera cg bugabanya ku ntimba yawe.

Iyo uwawe yabanje kubabazwa cyane n’uburwayi urupfu rwe  rufatwa nk’umugisha.

Ku miryango yabarwayi ba Alzheimer ikiriyo gitangira iyo ndwara ikimufata, mbere cyane y’urupfu.

bitewe n’igihe baba baramaze bitegura urupfu, iyi ntimba rero itandukanye cyane n’agahinda k’umuntu wapfuye bitewe n’uburwayi busanzwe cyangwa impanuka cg ubuvuzi butari bwo.

Nyuma y’igihe ubukana bw’agahinda buzagabanuka ariko ntuzagerageze kwihutisha intimba yawe. kandi ntuzitege ko ibyiyumvo byawe cg uburyo bwo kunamira uwawe bumera nk’ubwundi uwo ari we wese.

Imana yakuremye mu buryo bwihariye  ndetse nuburyo bwo kunamira abawe bugomba kuba urugendo rwawe rwihariye.

Ariko ujye uhora wibuka ko uburemere bw’agahinda buganyuka iyo ugasangije abandi.

iyo usangije abandi agahinda kawe bigufasha guhangana nibyo uhura nabyo nyuma yuko wabuze uwawe.

Imana nayo iguha ihumure mu gihe cy’intimba yawe. Yesu yaravuze ngo “sinzabasiga nkimpfubyi ahubwo nzaza aho muri” (Yohana14:18)

Kurenzaho nyuma yurupfu

Iyo imihango yo gushyingura ari urwibutso, hanyuma inshuti n’abavandimwe bawe bagasubira mu byo bakora bya buri munsi, ushobora kwibaza uko wowe nawe uzarenzaho ugakomeza ubuzima busanzwe.

Niba intimba yawe itangiye kugupfukirana, gerageza kuvugana n’umwanditsi wa Zaburi aya magambo “Umutima wanjye urijijwe n’agahinda nkomeza nkuko ijambo ryawe ryabivuze” (Zaburi 119:28)

Nubwo uri mu gahinda guma mu masezerano y’Imana. “Niyo iha intege abarambiwe kandi utibashije imwongeramo imbaraga” (Yesaya 40:29)

Ariko se ni gute umuntu yakomeza ubuzima bwe busanzwe neza nyuma y’urupfu rwuwo yakundaga? umuntu agomba kumara igihe kingana iki mu gahinda nyuma y’urupfu?

Byemejwe muri rusange ko hari “inshingano 4 z’ikiriyo” Buri muntu uri mu gahinda ko kubura uwe agomba kuzuza kugirango ashobore gutwaza nyuma y’urupfu rwuwo yakundaga.

Kwemera ko uwo wakundaga yagiye by’ukuri. Kujya mu gihe cyo kumwunamira. Kugerageza kumva wisanze mw’isi uwawe atarimo. gufata ibyiyumvo wumva wakabaye warashyize ku wawe wagiye ukabishora mu wundi mubano.

1.Kwemera ko uwo wakundaga yagiye

Inshingano yambere nukwemera ukuri kuko wabuze uwo wakundaga ibi bifasha gukuraho urujijo rw’umwimerere rwo guhakana ko atagiye no kubona neza ko umuntu yapfuye bigaragara. ibi bizoroha nureba umurambo, ukitabira imihango yo gushyingura no gusura aho uwawe aruhukiye. ni ngombwa cyane kugira intimba yo kubura uwawe burundu no kwemera ko utazongera kumubona ukundi muri ubu buzima. ariko ubuzima bwo mu mwuka burakomeza uko busanzwe. iyo uwawe yari umukristo wemera, ntago gusa uzamubona mu buzima buzaza ahubwo nubu yamaze kugera ahantu heza birenze akagero– mu kubaho kw’Imana, nta yindi mibabaro y’ubwoba n’agahinda. uku n’ukuri kubapfuye bose bapfiriye Mana. “‘Izahanagura amarira ku maso yabo kandi urupfu ntiruzongera kubaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibyambere bishize.’ Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti ‘dore byose ndabihindura bishya'” (Ibyahishuwe. 21:4-5). ubwo rero bivuze ko tuba twiyunamira twebwe ubwacu tutunamira abacu bagiye ari aba Kristo. bari aho twifuza kuba.

2.Kujya mu gihe cyo kunamira uwawe

Inshingano ya kabiri, ni ukuba mu gihe cyo kunamira uwawe, ibyo bituma ubasha guhangana n’ihakana riri rusange mu kunamira abantu . abantu benshi bagerageza kwamagana uwo mubabaro bahisha amarangamutima yabo cyangwa bakirukana ibyiyumvo bafite. bashobora kw’amagana kujya ahantu habibutsa ababo bagiye ndetse na buri kintu gishobora kubibutsa ababo. bashobora gufata inzira z’busamo mu rugendo rwabo rwo kunama, batemera ibyiyumvo byo kubabara cyangwa guhakana bibaho kenshi. kandi burya uburyo bwonyine bwo guca mu gahinda ni ukugacamo. ntibishoboka gutaruka umubabaro w’intimba yo kubura uwawe. Umuntu wamagana kujya mu gahinda cyangwa utemera kujya mu gahinda ko kubura uwe kenshi na kenshi ahura n’ihungabana ndetse n’ibindi bibazo bigaragara . Kwemera kujya mu gahinda byuzuye kuwawe wabuze— kenshi na kenshi binyuze mu kurira — bituma wumva uruhutse. Yesu yarize kubw’urupfu rw’inshuti ye Lazaro, nubwo yarabizi neza ko agiye kumuzura; natwe, dufite uburenganzira bwo kurira.

Twese tubona imibabaro muri ubu buzima, ariko ikintu cyonyine kibi cyane kurusha umubabaro wo kubura uwawe ni umubabaro wo kuba utarakunze cyangwa ngo ukundwe.  muri ubwo buryo, umubabaro wo gupfusha n’impano kuri twebwe kuko ari ikimenyetso cyerekana kubaho k’urukundo.

3.Kugerageza kumva wisanze mw’isi uwawe atarimo.

Inshingano ya gatatu ni ukugerageza kw’isanga mw’isi uwawe atarimo, bisaba wowe wabuze uwawe kugerageza kuziba icyuho cy’uwawe ukora bimwe mu byo yagukoreraga, cyangwa ugashaka undi ubikora. urugero, nk’umugabo wabuze uwo bashakanye akenera umukozi ukora uturimo two murugo no guteka. umuntu utarigeze wiga gutwara imodoka ashobora kwiga gutwara imodoka cyangwa agashaka ubundi buryo yajya agendamo. amahitamo ufite ni ukwikura mu bandi ukicara mu rugo wenyine. umuntu uterwa ubwoba no kwisanga mu rugo wenyine ashobora gufata agatungo runaka ko murugo akakarera bakaba inshuti.

  1. Gufata ibyiyumvo wumva wakabaye warashyize ku wawe wagiye ukabishora mu wundi mubano.

Inshingano ya nyuma, ni ugufata imbaraga z’ibyiyumvo wumva wakabaye warashyize ku wawe wagiye ukazishora mu wundi mubano runaka w’umuntu umwe cyangwa benshi. Abantu benshi bumva ari uguhemuka kwikuramo uwawe wagiye mu buryo bw’ibyiyumvo. ariko intego si ukumwibagirwa ahubwo ni ukugera ku rwego rwo kwibuka uwawe wagiye utanyuze mu gahinda no kubabara biguhungabanya.

Abantu bamwe babona bidashoboka gushora ibyiyumvo byabo mu wundi mubano kuko badashaka kongera kujya mu gahinda ko guhomba undi muntu. abandi bari barimariye mu kubitaho kuburyo , ubu ababo bapfuye , nabo batazi neza icyo gukora. ariko nanone gushora igihe cyawe mu bushuti bifite akamaro ku mpamvu nyinshi. Inshuti za kera zishobora gutuma intekerezo zawe zisubira nyuma igihe wari ukiri kumwe n’uwawe ariko zikanagutera n’imbaraga n’uburenganzira bwo kongera kubaka ubuzima bwawe. ubushuti bushya bukwemerera kongera kwiyumva nk’umuntu ufite ejo hazaza —atari ukuba gusa impfubyi, umupfakazi cyangwa uwarokotse. Ku bandi kujya mu murimo w’Imana w’ubukorerabushake birema ishusho, ndetse n’intego yo kubakirwa mu bushuti n’abandi no gukorana n’abandi. abandi bahindura numéro za téléphone ndetse n’inshuti nshya mu matsinda yo gukira intimba.

Ntiwumve ko ukwiye kubyihutisha. niba kwitabira ibirori bitaguha amahoro wifuza yo muri wowe cyangwa ibyishimo, ahari gusangira ikawa n’inshuti yawe muganira bishobora gutuma wumva uruhutse. bamwe mu bapfakazi bashimishwa kandi baryoherwa no gushyira umwanya wabo ndetse n’imbaraga zabo ku bana babo, ku buzukuru, ndetse n’abuzukuruza.

Ntugahubuke mu gufata imyanzuro ikomeye ishobora kongera ibibazo mu buzima bwawe.

Ujye wiha igihe n’umwanya wo kunamira uwawe. niba bigushobokeye nibura ntuhindure imibereho mu gihe kingana nk’umwaka umwe. ushobora kuzungukira mu gufata nibura isaha imwe cyangwa abiri ku munsi yo kunamira uwawe wagiye, cyane cyane iyo hashize igihe gito agiye.

Gukora Ibi, subira mu bavandimwe bakwitaho cyangwa inshuti zagufasha. Soma Ibitabo bishingiye ku buKristo, nka Streams in the Desert cya L.B. Cowman (Zondervan 1997) cyangwa Quiet Moments for Caregivers cya Betty Free (Tyndale 2002). ushobora ndetse no gukenera kureba muri bibiliya kugirango iguhumurize iguhe n’icyizere. kandi mu gihe usoma bibiliya tekereza kuri buri murongo hanyuma uwukoreshe muri gahunda yawe y’amasengesho. emerera amagambo y’Imana akiza atembe. Zaburi 94:19 haravuga ngo, “iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye “

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY