Habura amasaha make ngo bakore igitaramo, Zebedayo Family yashyize hanze indirimbo izagaragara ku muzingo wabo wa kabiri / video

0
1282

Zebedayo Family umwe mu miryango ikunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana washyize hanze indirimbo yo gusogongeza abantu ku muzingo wabo wa kabiri.

Indirimbo Ingabo yashyizwe hanze ni imwe mu ndirimbo umunani zizagaragara ku muzingo wa Kabiri w`uyu muryango, umuzingo wiswe Igicaniro Cyaka Kuramya ahanini iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo zo guhumuriza abakristo muri rusange ndetse banibutswa ko Imana yohereje ingabo zayo kugira ngo ibarengere.

Zebedayo Family bakaba baza kumurika umuzingo wabo wa kabiri mu gitaramo kiza kuba kuri iki cyumweru, iki gitaramo kikazitabirwa n`amatsinda akunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya arimo True Promises na Urugero Music Academy.

zeze

Kwinjira muri iki gitaramo kirabera ku rusengero rwa Foursquare Kimironko biraba ari amafaranga 5000 ugahabwa na DVD y`indirimbo zabo ndetse na 2000 ku bashaka kwitabira igitaramo gusa.

Reba hano indirimbo Ingabo ya Zebedayo Family

Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY