Healing worship team kuri ino nshuro yaboneye igisubizo abajyaga batinya umuvundo no kubura ibyicaro mugitaramo cyabo

0
167

Nikenshi ibitaramo bya Healing worship team bikunze kugaragaramo ubwitabire budahwanye naho bateguriye,ibyo bigatuma hari bamwe batitabira icyo gitaramo kubera baba bakeka ko bashobora gusanga hakubise huzuye,kandi mubyukuri ntibaba bibeshye inshuro nyinshi iyi worship team iteguye ibitaramo ,hagiye hagaragara ubwitabire burenze imyanya iba yateguwemo.

Kuri ino nshuro ,hari amakuru yagaragaye ku rubuga rwa Healing worship team,ni nyuma yaho  hashizwe icyitwa integuza(save the date)iteguza abantu igitaramo cyo kumurika album yabo y’amashusho bise “Mwami icyo wavuze”yariho amataliki ya 24/6/2018,kuri urwo rubuga rwabo ,umwe mubakunzi bayo amaze kubona iyo nteguza,nibwo yabajije aho icyo gitaramo kizabera(venue)maze Healing worship team  isubiza ko iki gitaramo kizabera muri camp Kigali muri ya mahema(tent) yaho manini,babajijwe ibiciro nta gisubizo bahawe bigaragara ko ibijyanye n’ibiciro byaho bitarafatirwa umwanzuro.

Capture

Ibi rero bifatwa nko gusubiza icyifuzo cy’abajyaga batinya kwitabira ibitaramo by’iri tsinda kubera gutinya umuvundo  ndetse no kubura ibyicaro ,kuri ino nshuro aho iki gitaramo kizabera bishobora kuzafasha benshi  kwitabira badatinya umuvundo ndetse no kubura ibyicaro,kubijyanye n’ibiciro nabyo biraza kumenyekanira kubutumire (Poster)bwuzuye buzaba buriho n’abazifatanya n’iritsinda.

N.A/Urugero.rw

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY