IBINTU 10 UTARUZI K’UMURIRIMBYI W’ICYAMAMARE BISHOP BENJAMIN DUBE UGIYE KUZA MU RWANDA KU NSHURO YE YA MBERE

0
215

Kuramya ni yo mpano ye iruta ibindi byose. Akenshi mu mizingo y’indirimbo (cyangwa se albums) zose akora, hagomba kubamo indirimbo yo kuramya Imana idashobora kubura mu ndirimbo zahimbiwe Imana (cyangwa se za Gospel) zisabwa cyane mu bitangazamukuru ku buryo buhoraho. Noneho rero ngiye kukubwira ibintu 10 utazi kuri Bishop Benjamin Dube.

1)  Reverend Benjamin Dube yatangiye umurimo w’Imana mu 1986.

2) Nyuma yo kumara imyaka 13 mu murimo w’Imana yasinye amasezerano n’inzu itunganya indirimbo (cyangwa se studio) yitwa “Harmony Records” yo muri New York maze akora umuzingo w’indirimbo (cyangwa se album) ya mbere yise ‘I feel like going on’ yagurishijwe cyane muri Afurika y’epfo.

3) Yavukiye mu mujyi wa Johannesburg.

4) Mu 1996 yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza w’indirimbo zahimbiwe Imana (Gospel) mu gihugu cyose abikeshesheje album ye yise “Celebration”.

5) Afite label yise the Dube Connection.

6) Ni we washinze igikorwa cyitwa “Artist Hope Arise” mu 2009 kigamije kuzamura abahanzi ba Gospel mu gihugu cye. Dube nanone ari mu bashinze igikorwa cyitwa “God’s worshipers Convocation” mu 2009 kigamije kuzamura umuhamagaro w’abaramyi b’Imana.

7) Reverend Benjamin ni we washinze ndetse ni we muyobozi mukuru w’umuryango udaharanira inyungu witwa “High Praise Centre” muri Boksburg, i Johannesburg. Uyu muryango ukaba wita ku bukene bw’umwuka abagabo, abagore n’abana bashobora kuba bafite.

8) Mu 2009 Dube yahawe igihembo cy’umuhanzi w’ibihe byose agihabwa mu marushanwa yitwa “The Crown Gospel Music Award”.

9) Bishop Benjamin Dube afite abahungu 4 batatu yabyaye ku mugore wa mbere ariwe Phindile Valencia Dube nundi umwe yabyaye k’umugore wa kabiri witwa Thabile Mapila Dube  .

10) Yashatse inshuro ebyiri kandi yahukana inshuro ebyiri ,kimwe mubyo akunze kugarukaho cyane iyo atumiwe  guhugura abashakanye,cyangwa abitegura kurushinga.

Dusoza iyi nkuru ntitwareka kubabwira ko kuri iki cyumweru taliki ya 11/08/2019,aribwo  azataramana n’abanyarwanda baramya Imana  mu Intare Arena I Rusororo ,akaba yaraje ku ubutumire bwa True Promises Ministries,amakuru ajyanye nicyo gitaramo yose urayasanga kuri ubu butumire ubona hasi mbere y’uko umunsi ugera ngo igitaramo kibe amatike ari kuboneka ni ayi ibihumbi bitanu(5,000Frw) ku umunyeshuri ufite ikarita hakaba itike y’ibihumbi birindwi(7,000frw)  ibihumbi icumi(10,000frw) aho bita muri VIP hakaba n’itike y’ibihumbi makumyabiri aho bita muri VVIP ,naho ku munsi w’igitaramo amatike azaba agura ibihumbi cumi (10,000frw),ibihumbi cumi nabitanu(15,000frw) ndetse n’ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000).

66378370_1087821308075548_4075619923169116160_n

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY