Ibizaranga igikorwa cyo kwizihiza imyaka 10 Praise Again Rwanda Ministries imaze ibayeho

0
80

Praise Again Rwanda ministry, izwi cyane mukaramya Imana no kuyihimbaza ikoresheje ingingo ,ndetse ikaba ikomeje no gushyira hanze indirimbo zitandukanye,igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ivutse.

Praise Again yanyuzemo abantu batandukanye bagiye bamenyekana muzindi mpano,  twavuga nka Miss Aurore,Rugamba Yverry wabaye umuhanzi ,Justin Mugenzi umunyamakuru kuri Radio inkoramutima ndetse na TV7 ndetse n’abandi.

Uyu muryango ugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ibayeho,iki gikorwa kizarangwa no gushima Imana mumukino werekana neza urugendo rwa Praise again mu myaka 10,gutaramirwa n’abahanzi n’amatsinda batandukanye  aha twavuga nka Heman int’l worshipers,Papy Claver  ndetse na Challenge talent House.

Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru, taliki ya 07/01/2018 mu Kanogo guhera i saa cyenda z’umugoroba kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese kuri uwo munsi umuvugabutumwa ni Pst Julienne Kabanda.

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY