Icyamamare muri Hip Hop Gospel Lacrae agiye kuza gutaramira mu gihugu cya Uganda

0
106

Umuririmbyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana  ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika uzwi munjyana ya hip-hop  ariwe  Lecrae,uzwi kw’izina  rya  Lecrae Devaughn Moore kuri ino nshuro yahishuye ko, iki aricyo gihe ngo abatuye Uganda  batangire bibikeho amatike ya concert arimo gutegurayo (Uganda)mu kwezi kwa Kamena (6) kw’italiki umunani ahitwa Lugogo Hockey Grounds mu mujyi wa Kampala.

Uyu muhanzi umaze kwibikaho ibihembo bigera kuri bitatu ,yari yatangaje ko agiye gukora ingendo hirya no hino kw’Isi murwego rwo kumurikira abakunzi biwe  album yiwe ya 8 yise ‘All Things Work Together .’

Lacrae yabwiye abatuye muri Uganda ko amatike y’igitaramo azakorera I Bugande yatangiye gucuruzwa ,uyikeneye arimo kujya kurubuga rwitwa: lecrae.com/tour.

Dusoza  twababwira ko  atari I Bugande gusa azataramira muri Africa ahubwo hari n’ibindi bihugu byo muri Africa azakoreramo birimo: Kenya,Africa y’epfo ndetse na Nigeria.

N.A/urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY