Icyamamare Zaza Mokheti wo muri Afrika y’Epfo wamenyekanye mundirimbo”Calvary”agiye kuza mu Rwanda

0
195

Zaza Mokheti, ni umwe mubahanzi bakunzwe cyane mu igihugu cya Afrika y’Epfo,akaba yaramenyekanye cyane mundirimbo zitandukanye yagiye aririmba ,zirimo Jezabel ,Calvary ndetse nizindi zitandukanye,kuri ino nshuro abanyarwanda bagiye kumwibonera imbona nkubone,mugihe gito cyane araba asesekaye mu Rwagasabo mugitaramo cyiswe “Umunyamateka “

Zaza Mokheti aje mu Rwanda kubutumire bw’umuhanzi Billy ufite igitaramo  ku italiki ya 12/11/2017 muri Serena Hotel,iki gitaramo kizaba kigamije kumurika album yiwe ya 2 ariyo irimo indirimbo ebyiri z’amashusho  aherutse gushirwa hanze ,abahanzi b’abanyarwanda bazifatanya na Billy harimo Tonzi,Brian Blessed ndetse na Ben&Chance ,kubazitabira iki gitaramo barasabwa kuba bafite amafaranga 5000frw  kumyanya isanzwe,10000frw kumyanya y’icyubahiro ndetse n’amafaranga 20000 kumyanya yimbere mucyubahiro.

Amakuru dufite kugeza ubu nuko amatike y’amafaranga 20,000 frw yamaze kugera hanze kubayifuza bakaba bahamagara kuri 0788233957.

N.A/urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY