Icyifuzo cy’umuhanzi Billy mugitaramo yatumiyemo icyamamare Zaza Mokheti waririmbye indirimbo ikunzwe ” Calvary”

0
125

Mugihe hasigaye icyumweru n’iminsi mike, ngo Zaza Mokheti ataramane n’abanyarwanda mugitaramo cyo kumurika album “Umunyamateka” cyateguwe na Billy, hari icyifuzo gisigaye gituma atagoheka.

zara

Billy ukomeje gushyira hanze indirimbo zitandukanye zizagaragara kuri Album “Umunyamateka” aratangaza ko kuri we icyifuzo akomeyeho ,ndetse yereka Imana uko ya minsi y’igitaramo irushaho kumwegera, nuko cyazaba igitaramo cyuzuyemo umwuka w’Imana ndetse hakabaho guhembuka k’ubuzima bwabazitabira igitaramo ,yifuza kwakira inkuru nziza kubazitabira igitaramo bakamuha amakuru y’umunezero baboneye mugitaramo.

Iki gitaramo giteganyijwe kuzaba ku italiki ya 12/11/2017,muma saha y’i saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba ,abatumirwa bo mugihugu hagati muri iki gitaramo barimo Tonzi,Brian ndetse na Ben&Chance hakiyongeramo Zaza Mokheti kuva muri Afrika y’epfo,kwinjira muri iki gitaramo ni 5000frw,10,000frw ndetse na 20,000frw.

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY