Igitabo “Kumenya uwo uriwe ibanga nyamukuru ry’ubuzima” cyitezweho guhindura ubuzima bw’abatari bake.

0
16

Igitabo “Menya uwo uriwe ishingiro ry’ubuzima” iki n’igitabo cyanditswe na Felix Rubogora,umukristo wo mw’itorero rya Zion Temple Celebration Center  mu Gatenga,uyu mwanditse kuri  iki cyumweru twasoje nibwo yamuritse iki gitabo k’umugaragaro ,mw’itorero rya foursquare kikaba cyamaze kujya kw’isoko aho kigura amafaranga make cyane  ibihumbi bitanu by’amanyarwanda.

IMG_20180506_083748

Mukiganiro Felix Rubogora yagiranye na Contact fm  mukiganiro  cya Gospel kiba buri cyumweru mu masaha ya mugatondo ,yabajijwe ibijyanye n’igihe iki gitabo cyatwaye kugirango gisozwe, asobanura ko byamutwaye imyaka 2,iki gitabo yagisoreje mubutumwa bw’akazi aho yari mu gihugu cya Israel,ibigize iki gitabo cyangwa uburyo cyanditswemo,Felix  aba yivuga kuko ibyo yandika nawe ni urugendo yanyuzemo kugirango abashe kugera ku rwego rwo kwisobanukirwa,ni igitabo usoma nawe ubwawe ukisangamo ,kirangira gitanze umwanzuro wa gufasha kwisobanukirwa.

Iki gitabo mukucyandika harimo bimwe mubitabo ndetse n’inyigisho zitandukanye by’abanditsi n’abagisha batandukanye yifashishije aha twavugamo Myles Munroe,ukeneye kubona iki gitabo ushobora gushiraho comment yawe kuri ino inkuru, ukaduha email yawe tukaguha inzira zuburyo wakibonamo.

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY