Nubwo muri ino minsi benshi bakomeje kugenda bibaza ku bahanzi bakunzwe muri Gospel impamvu basa nkaho batuje cyane ndetse akenshi ugasanga nta bikorwa bagishyira hanze, iyo ubegereye ukaganira nabo ntibemeranya n’abavuga ko batuje badakora.
Patient Bizimana wamenyekanye cyane mu ndirimbo nyishi zitandukanye, ubwo yaganiraga na www.urugero.rw tumubaza ku bivugwa ko atuje atarimo gukora cyane nka mbere, Patient yadusubije ko adatuje cyane ko umunsi ku wundi aba atekereza ku murimo w’Imana yahawe ndetse kuri ubu akaba afite indirimbo nshya yamaze kwandika kandi akaba abona ari cyo gihe cyayo cyo kuyijyana muri studio.
Patient BIZIMANA mu gitaramo aherutse gukorera muri Selena Hotel
Iyo ndirimbo akaba atanatinye kuvuga izina yayihaye ndetse na Producer yifuza kuzakorana nawe ati :” Indirimbo nayise Igitambambuga nkaba nzayikorana na Producer Pastor P.” Nyamara abajijwe impamvu yayise “Igitambambuga” Patient yirinze kugira byinshi ayivugaho ati :” Impamvu indirimbo nayise Igitambambuga buriya muzayimenya nimara gusohoka cyane ko ari bwo nzaba mfite byinshi byo kuyivugaho.”
Tubibutse ko Patient Bizimana aheruka gushyira hanze amashusho y’umuzingo we wa kabiri ,iyi ikazaba ari indirimbo ya mbere akoze ifungura umuzingo we wagatatu (album ya 3).