IGITERANE YOUTH CONVENTION KIGIYE KWITABIRWA N’ABAHANZI B’IBYAMAMARE

0
49

Umuryango wa gikiristo wigisha urubyiruko cyane mubigo by’amashuri Teens For Christ (TFC) wateguye igiterane YOUTH CONVENTION, ku incuro ya gatanu aho hazitabira abahanzi b’ibyamamare nka Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Sam Rwibasira, Bosco Nshuti, Healing Worshipteam, n’andi matsinda y’abanyeshuri mu gitaramo kizabera mu ihema rya Camp Kigali Ku cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2019.

Igiterane cyiswe ‘’YOUTH CONVENTION 2019’’ cyateguwe na Teens For Christ kubufatanye n’ibigo by’amashuri ya segonderi TFC yigishamo ijambory’Imana, iki gitaramo gisanzwe kiba burimwaka ariko kikabera ku kigo cy’amashuri cya Gihogwe kuri iyincuro  kizaberamuri Camp Kigali.

Pastor Aminadab Mbanzabugabo  umuyobozi w’umuryango wa TFC kurwego rw’igihugu yatangaje ko iyimpinduka yatewe n’uko I Gihogwe haje kuba hatoya bakurikije umubare w’abantu bazitabira  yagizeati: ‘’ i Gihogwe nihatoya dukurikije abazitabira nk’ukotubiteganya, ikindi nikure, ikindi gutega twabonaga bigoranye, twarishyuzaga kuko twashakiraga  abana ahokurara n’ibyokurya’’.

Igiterane Youth Convention 2019, kizatangira kuva i saa saba kuri Camp Kigali mu ihema risanzwe riberamo ibitaramo hazaririmbamo  abahanzi  bakomeye mu Rwanda nka Aline Gahongayire,PatientBizimana,BoscoNshuti,SamRwibasira, Healing Worshipteam n’amatsinda  atandukanye yo mu bigo by’amashuri ya segonderi.

Umunyamakuru akaba  umuvugabutumwa  Issa Noel Kalinijabo urigutegura  igiterane “ Youth Convention 2019’’ yatubwiye ko akenshi umuryango  wa Teens For Christ mu bigo by’amashuri babwirizamo akenshi bigisha ijambory’Imana ariko kandi banatanga ubutumwa bwo kwirinda  ibiyobyabwenge mu rubyiruko aho benshi babivaho burundu binyuze mu mbaragaz’ijambory’Imana: ‘’ ijambory’Imana rigira imbaraga tujya twakira ubuhamya bw’abana b’abanyeshuri bareka urumogi n’ibindi biyobyabwenge bamwe bakatuganiriza dufite ingero nyinshi z’uburyo Imana igirira neza urubyiru ko binyuze mu kumva ijambory’Imana’’.

Muri iki giterane hazanagaragaramo abavugabutumwa batandukanye nka Felix Mushinzimana, Aminadab Mbanzabugabo ndetse n’umuvugabutumwa w’umunyamerika Pastori David Anderson, kwinjira mu giterane ni ubuntu.

NA/urugero.rw

 

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY