Ikiganiro Pst Christophe Sebagabo uyobora Calvary Ministries menya byinshi kubijyanye n’amateka y’umuhamagaro we n’ibindi

0
495

Mu kiganiro Exodus kigiye kujya gitambuka hano kuri website ndetse na Youtube yacu,duherutse gukorana ikiganiro n’umukozi watangije ministeri yitwa Calvary ndetse akaba agira amateraniro ayobora buri wa gatatu agira byinshi adutangariza k’umuhamagaro we mumurimo w’Imana ndetse atanga n’impuguro k’urubyiruko n’abashuma.

Uyu mukozi w’Imana yatangiye atubwira uburyo yatangiyemo umurimo w’Imana aho yawutangiriye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,yakuze yigira ku birenge by’abakuru ,yemeza ko ikintu yakunze gukora cyane kwari ugusenga ndetse impano ijya kwigaragaza byatangiye ari muburyo bw’amandiko,aho yumvise afashwe n’umwuka akaboko ke kagatangiraa kwandika ibyitwa amandiko dusanga muri Daniyeli 5:25 

Guhera icyo gihe nibwo abakuru bamubwiye kubijyanye n’impano yiwe batangira kumufasha gusobanukirwa ibiri kumubaho,nyuma yaho yaje gukomereza hano mu Rwanda mw’itorero rya Foursquare aho ashimangira ko bamufashije kurera impano yiwe ndetse yemeza ko aribo babyeyi biwe muburyo bw’umwuka, dore ko ikijyanye na gatatu cyatangijwe n’uwitwaga Bosco waje guhita nawe atangiza umurimo ahandi akaza gusimburwa na Pst Christophe Sebagabo warumaze kugirirwa icyizere n’itorero rya mureze yemeza ko bitari byoroshye nagato yumvaga abitinye cyane, dore ko amasengesho yo kuwa agatatu batangiye ari abantu bagera kuri batanu ,abantu bakomeje kugenda biyongera uko bwije nuko bukeye, kugeza ubwo baje no kumuha kuyobora Paruwasi,nyuma iyo paruwasi niyo yaje kuvamo Calvary Ministries ,umurimo warakomeje kugeza ubu akaba ariwe uyoboye Calvary Ministries,aho bakora ibikorwa bitandukanye,abajijwe k’umutwaro ahora  agirira umurimo w’Imana yadutangarije ko umutwaro wa mbere aruwo gusengera abakristo urukundo rugashinga imizi muribo kuko ababazwa no kubona abakristo babana bahanganye,icya kabiri ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo ariko bikajyana no gufasha abatishoboye ,abarwayi n’abandi batagira kirengera.

Pasteri Sebagabo Christophe kandi yagize ubutumwa agenera abandi bakozi b’Imana bahura n’imbogamizi zo gusohoza ubutumwa Imana yabahaye guha abantu ariko ntibakirwe neza nababugenewe, nawe avuga ko bimubaho ariko hari uburyo we abyakira kandi ntibimuce intege,usibye ibyo kandi, yagize n’ubutumwa agenera abatarashaka bakunda kwibaza ko bishoboka gushaka umuntu muzabana adakijijwe ukazamuhindurira murugo mumaze kubana ,yaduhaye umurongo akunda muri Bibiliya, atuganiriza byinshi bitandukanye,agira n’ubutumwa agenera abanyarwanda muri iki gihe cy’iminsi 100 twibukamo Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.

kanda hano ukurikire ikiganiro kirambuye twagiranye:

A.N/urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY