Imiterere y`inkuge ya Nowa n`ubusobanuro bwayo mu buryo bw`umwuka

0
1155

Imiterere y’inkuge ya Nowa mu buryo bugaragara n’amaso:

1. Imana ubwayo ni yo yari ifite igishushanyo mbonera cy’uko inkuge igomba kumera! (Itang. 6:14-16)
2. Inkuge ya Nowa yabajwe mu giti cyitwa “goferu” (Itang. 6:14). Iki giti bivugwa ko kitakibaho muri iki gihe!
3. Inkuge Nowa yubatse yari ifite idirishya rimwe (Itang. 6:16)
4. Iyi nkuge kandi yari ifite inzu eshatu zigerekeranye (Itang. 6:16)
5. Nowa yubatse inkuge imyaka 120 yose
6. Inkuge ya Nowa yareshyaga na mikono 300 mu burebure, 30 mu bugari, na 30 mu buhagarike (Itang. 6:15)

Imiterere y’inkuge ya Nowa mu buryo bw’umwuka:

1. Imana yerekanye urukundo mu gukiza Nowa n’umuryango we, uko ni ko yerekanye urukundo mu gukiza isi.
2. Inkuge ya Nowa ni ishusho y’agakiza yerekana ko uyu munsi dukirizwa muri Kristo
3. Inkuge ya Nowa yari ifite umuryango umwe binjiriramo, uko ni ko na Kristo ari we rembo rukumbi tunyuramo kugira ngo tugere mu ijuru kwa Data (Yohana 10:7)
4. Abari mu nkuge bari batekanye, uko ni ko n’abari muri Kristo batekanye (Abaroma 3:31)

Urakoze gusoma ubutaha nzakubwira abantu n’inyamaswa binjiye mu nkuge. Imana iguhe umugisha

kanda hano urebe igice kibanziriza iki

Urugero.rw / Ev Parfait NTAMVUTSA

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY