Impamvu 2 zitumye umuhanzi Billy Jakes nawe agirira amatsiko igitaramo yateguye kuri iki cyumweru.

0
186

Umuhanzi Billy Jakes n’umwe mubaramyi bakorera umurimo w’Imana muri Women Foundation ministries  ndetse no mw’itorero rya Noble Family,yamenyekanye mundirimbo yise “wihogora”nyuma yaho akora iyo yise “Umunyamateka”,kuri iki cyumweru yateguye igitaramo nawe ubwe yemeza ko kimuteye amatsiko menshi .

17016092_10212211747066757_861416678132496083_o

Bamwe mubagize Band izacurangira Billy Jakes uwo ufite guitar yitwa Arsene ndetse na Marc Kibamba bamwe mubacuranzi bakunzwe cyane kubera uburyo bacuranga.

Ubwo uyu muhanzi yaganiraga n’urubuga rwacu,yabajijwe uburyo yiteguye iki gitaramo cya mbere mumateka yiwe akoreye ahantu hanini nka Serena ,mu mugambo ye yagize ati”ntakubeshye nanjye ntewe amatsiko cyane nuriya  munsi,impamvu ya mbere mfite band nziza burimunsi uko dukoranye practice bambera bashya ndetse nkagenda ndushaho kunezerwa hakiyongeraho couples ebyiri Ben&Chance ndetse na Fabrice&Maya izi ni couples ntajya menyera kandi nkunda cyane ndumva ntewe amatsiko menshi no kubabona uriya munsi, impamvu ya 2 ikomeye cyane nuburyo Imana izavugana n’imitima yabazitabira kiriya gitaramo binyuze mundirimbo yanshize k’umutima.”

Tubibutse ko iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru taliki ya 05/03/2017 muri Serena Hotel kwinjira bikazaba ari amafaranga 10.000 ndetse n’amafaranga 5000 usibye couples 2 Fabrice&Maya ndetse na Ben&Chance hazaba hari n’umuramyi Gaby Irene Kamanzi ndetse na Maranatha Men amasaha yo gutangira bikazaba ari uguhera I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kanda hano urebe video yiwe wihogora:

N.A/urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY