IMPAMVU NYAMUKURU YISUBIKWA RY’IGITARAMO CY’UMUHANZI AIME UWIMANA YAMENYEKANYE

0
617

Aime Uwimana ufatwa nk`icyitegererezo ku bahanzi benshi ba gospel yadutangarije impamvu nyamukuru yatumye asubika igitaramo yari yateguye.

Mu kiganiro twagiranye n’umuhanzi Aime Uwimana kuri uyu wa mbere taliki 16/11/2015, uyu muhanzi yadusobanuriye byimbitse impamvu nyamukuru y`isubikwa ry’igitaramo yari yateguye ati:”igitaramo cyari gihari ndetse n’imyiteguro yatangiye ,ariko nsanga umunsi nari nateguye uhuje n`uko Dominic Nic nawe yari ahafite igitaramo, biba  ngombwa ko nsubika icyanye kugirango bitagongana.”

Nyuma yo gusubika iki gitaramo cyari giteganyijwe kuri Kigali Selena Hotel  itariki ya 29 Ugushyingo 2015, umuhanzi Aime Uwimana yadutangarije ko atarongera gutekereza ku bijyanye n`umunsi nyawo wo gusubukura iki gitaramo bityo akaba ataduha amakuru atuzuye.

Mu gusoza ikiganiro Aime Uwimana yasoje yifuriza abanyarwanda Noheli nziza n’umwaka mushya muhire abifuriza no kurushaho gusabana n’Imana.

Tubibutse ko igitaramo uyu muhanzi aheruka gutegura ari icyabereye muri CLA mu kwezi kwa 11 k`umwaka ushize aho CLA yakiriye abarenga 4000 ndetse n’imiryango yaho ikaza gufungwa ibintu bitari bimenyerewe.

Reba Hano indirimbo Cyuzuzo ya Aime Uwimana

 

Urugero.rw / N.A

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY