Imyiteguro y`igitaramo Israel Mbonyi agiye gukorera mu Bubiligi igeze aharimbanije

0
516

Israel Mbonyi wamenyekanye mu Rwanda no hanze yaho kubera ibihangano byakunzwe n`abatari bake, yamaze kugera mu gihugu cy`u Bubiligi aho ateganya gukorera igitaramo ndetse kuri ubu imyiteguro yacyo irarimbanije.

Uyu muhanzi wakunzwe n`abanyarwanda batari bake kubera indirimbo zigize album ye ya mbere, nyuma y`igihe abisabwa n`abakunzi be batari bake yateguye igitaramo mu gihugu cy`ububiligi aho azataramana n`abanyrwanda ndetse n`abarundi bahatuye

IMG-20160514-WA0018Mu kiganiro na Israel Mbonyi yadutangarije ko yishimiye kugera muri iki gihugu ndetse aka yarahise atangira imyiteguro y`igitaramo kugira ngo azabashe gufatanya n`abazitabira igitaramo cye kuramya no guhimbaza Imana, ati :” Nishimiye kugera muri iki gihugu gisanzw kibarizwamo abanyarwanda ndetse n`abarundi benshi, ubu nkaba narahise ntangira imyiteguro y`igitaramo kugira ngo nzabashe gufatanya n`abazacyitabira kuramya no guhimbaza Imana mu muziki wa live.”

IMG-20160514-WA0009Israel Mbonyi akigera mu Bubiligi ku mugabane w`Uburayi

Iki gitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi guhera i saa cyenda z`amanywa, kikaba gitegerejwe n`abanyarwanda benshi babarizwa mu Bubiligi ndetse n`ibindi bihugu bihegereye ndetse amwe mu makuru atugeraho ni uko amatike y`igitaramo amaze kugurwa ku bwinshi.

13147741_1546931165608603_1024712858306984417_oAmatike y`igitaramo ” The Authentic Gospel Concert ” ashobora kubura

Twabamenyesha ko iki gitaramo kibimburiye ibindi bitaramo uyu muhanzi ateganya gukora mu bindi bihugu by`uburayi ndetse na America gusa byo amatariki yabyo akaba Atari yamenyekana.

 

Urugero.rw / Emmanuel Festus

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY