INDI MPANO NSHYA MURI MUZIKA YA GOSPEL-ALAIN WA YESU

3
777

Umwaka wa 2017 ubwo ugeze mucyakabiri cyawo nyamara ibimaze kuwubamo muruhando rwa Gospel yo mu Rwanda ntibizibagirana kubakurikirana ubuzima bwayo bwa buri munsi bimwe muri ibyo harimo abahanzi bashya kandi bagaragaje ubudasa n’umwihariko utangaje umwe muribo ni uyu Yitwa Alain Wa Yesu.

Bitandukanye cyane ni ibyo dusanzwe twumva kubandi bahanzi baza mumuzika bemeza ko baba barabitangiye kera umuhanzi Alain wa Yesu we yadutangarije ko ibi kuri we atariko biri nubwo yakundaga kuririmba ariko kuba umuhanzi si ibintu yigeze yumva ko azakora.

KURIRIMBA KURI UYU MUHANZI BYAJE BITE?

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye yaje gukomereza amashuri y’ikiciro cyambere ndetse n’icyakabiri by’akaminuza mugihugu cy’ubuhinde,aha niho yaje guhurira n’umuhanzi Israel Mbonyi umwe mubahanzi bakomeye kuri ubu mugihugu cyacu ,bahura yari yagiye mugitaramo cye bisanzwe nyuma yaho baje kuganira ndetse Alain yari yafashijwe cyane n’indirimbo zuyu muhanzi bityo byabaye intandaro yo gukomeza kujya bahura kenshi ari nabwo yaje kubwira Mbonyi ko ubusanzwe akunda Umuziki nyamara yumva atabishobora  Mbonyi we amubwira ko ntakidashoboka habayeho ubushake Byabaye ngombwa ko agura Guitar atangira kuyiga yifashishije Youtube ndetse aza no gukora indirimbo ashima Imana benshi mubayumvise barabyishimira guhera ubwo yumva ko byashoboka ndetse atangira ubwo. Yemeza ko kuba uwo ariwe ubu ndetse nuwo azaba we muri muzika cyane cyane iyo guhimbaza Imana byatewe na Mbonyi Israel kuburyo kumwita umubyeyi we muri Muzika ataba agiye kure y’ukuri.

Nyuma yuko agarutse mu Rwanda ntiyashatse gucika intege ahubwo nubwo yari atarabona akazi kajyanye n’ibyo yize, mubushobozi buke yari afite yegereye Producer Aaron Niyitunga batangira gukorana indirimbo bitandukanye n’abandi bahanzi babanza gukora indirimbo imwe uyu muhanzi we yaricaye abanza gutunganya umuzingo we kugeza ubu ugizwe n’indirimbo 8 akaba yarawise “KUNTEBE Y’UBUNTU”

NI IKI ATEGANYA NYUMA YO GUKORA UYU MUZINGO?

Nyuma y’urugendo yemeza ko rutari rworoshye rwo gutunganya uyu muzingo we kuri ubu igikurikiyeho ni ugusakaza ubutumwa bukubiyemo kubakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo binyuze mubitangazamakuru binyuranye ndetse no kwitabira ibitaramo bitandukanye kuburyo uyu mwaka wagera mumpera zawo benshi bamaze kugerwaho n’ibi bihangano bikazamuha uburyo ategura gushyira kumugaragaro uyu muzingo mu gitaramo gikomeye kandi cyagutse.

 

Gilbert Gatete/Urugero.rw

 

3 COMMENTS

  1. Iyi ni impano duhawe umukozi w’Imana Alain yakoze akazi katoroshye. Gutangirira Kuri album yose, tukwifurije guhirwa mu Rugendo rwawe rwa muzika (carrière). IMANA yagure impano ikurimo.

  2. Alain Wacu Yesu courage mumirimo kandi Imana izagufashe muriyi nzira yoguhimbaza ubinyujije mundirimbo ni byiza ufite nijwi ryiza. Yesu aguhe umugisha ! Indirimbo zawe zizafashe benshi gukunda yesu Amen

LEAVE A REPLY