Indirimbo 10,000 Reasons ikomeje gukora imirimo ikomeye mubatuye Isi ibyo byatumye Matt redman anandika igitabo

0
280

Indirimbo 10,000 reasons y’umuhanzi Matt Redman n’imwe mundirimbo zinjiye muruhando rw’indirimbo zifatwa nk’indirimbo z’ibihe byose bitewe n’umusaruro iyi ndirimbo yakomeje kugenda itanga kubantu batandukanye,n’indirimbo yahesheje uyu muhanzi ibihembo bitari bike,ndetse yatumye hari abafata umwanzuro wo guhindukira bagakizwa .

Imfungwa ebyiri  zari zimaze imyaka 10 muri gereza ya Bali kubera ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ,Adrew na Myu nibamwe mubakozweho n’indirimbo 10,000 reasons,kuko bari barakatiwe urwo gupfa ,ubwa bari bagiye kwicwa ,bahamije ukwizera kwabo baboneraho no kuririmba iyo ndirimbo aho bagize bati” “And on that day when my strength is failing, the end draws near and my time has come. Still my soul will sing your praise unending, ten thousand years and then for evermore.”

Amagambo agize iy’indirimbo yagiye  afasha benshi, bamwe yabateye intege abandi  abaha icyizere,ibyo byatumye uyu muhanzi  agira igitekerezo cyo kuzahuriza hamwe ubuhamya bwabo iy’indirimbo yafashije  akabushira mugitabo kimwe  nkuko yabitangarije Christian today.

Yakomeje atanga ubuhamya bundi yakiriye  bw’uwitwa Reuben Hill .umunyeshuri muri Imperial College I London,ubwo yarimo abagwa  kanseri  yaririmbye agace ko muri iyo ndirimbo agira ati” “The sun comes up, it’s a new day dawning, it’s time to sing Your song again. Whatever may pass and whatever lies before me, let me be singing when the evening comes,”

Kuruhande rwa Matt redman we afata abo bose bagiye bakoresha iyo ndirimbo nk’abaramyi bakwiye ,kubera ko mubihe bikomeye barimo bagaragaje kwizera Kristo muburyo budasanzwe,bagaragaza ko no mubihe bikomeye batazareka kwizera Kristo.

Redman nawe mubusanzwe afite amateka atari meza kuko yabuze se umubyara akiri muto nyuma yaho nyina akaza gushakwa n’undi mugabo ,ibyo byaje kugora cyane Matt redman.

matt-redman-10000-reasons

Iki gitabo rero kikaba cyaragiye kumugaragaro ku italiki ya 22/08/2016 ,n’igitabo gikubiyemo ubuhamya bw’abantu bafashijwe n’iyi ndirimbo.

N.A/urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY