INGERO 10 Z’ABAGORE B’INTWARI BO MURI BIBILIYA

0
38

Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye, Ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza. (Imigani 25:11)

Mbese wigeze kwibaza uko ijambo ryizihiwe riba rimeze? Isezerano rya Kera ribonekamo ingero nyinshi z’abagore bavuze amagambo atera integer kandi afasha maze byerekana icyizere bari bafite mu Mana, ndetse ibyo barabishimirwa. Ndangira ngo turebere hamwe aba bagore icumi bo muri Bibiliya babaye intwari zo kwizerwa mu kuyoborwa n’Umwuka kandi nubwo bari abagore bakoreshwa n’Imana mu buryo bukomeye cyane.

  1. Zipora

Uwiteka yari agiye kwica Mose, ariko Zipora arahagoboka mu bwenge akeba abahungu babo nuko akiza atyo ubugingo bwa Mose kugira ngo asohoze umurimo we wo kuyobora ubwoko bw’Imana akabakura mu Misiri.

Bukeye ari mu rugendo, Uwiteka amusanga mu ndaro yarayemo, ashaka kumwica. Maze Zipora yenda isarabwayi, akeba umunwa w’icyo umwana we yambariye, awujugunya imbere ya Mose aramubwira ati “Ni ukuri umbereye umukwe uvusha amaraso.” Uwiteka aramureka, maze Zipora aramubwira ati “Uri umukwe uvusha amaraso! Gukeba abana ni ko nkwitiye ntyo.”. (Kuva 4:24-26)

  1. Debora

Baraki yashidikanyije mu kumvira Uwiteka, ariko Debora amwibutsa mu buryo bwa gitwari isezerano Imana yabahaye ko izabajya imbere, kandi ko imigisha izanwa no kumvira.

Nuko atumira Baraki mwene Abinowamu i Kedeshi y’i Nafutali, aramubwira ati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli yagutegetse ngo ‘Genda ukoranyirize i Tabora abantu inzovu imwe, abo mu Banafutali n’abo mu Bazebuluni. Nanjye nzagushangisha Sisera umugaba w’ingabo za Yabini ku mugezi Kishoni n’amagare ye n’ingabo ze, nzamukugabiza.’” (Abacamanza 4:6-7)

  1. Umugore wa Manowa

Manowa yagize ubwoba bwinshi nyuma yo kugendererwa n’Imana, ariko umugore wa Manowa aramuturisha kandi amutera intege akoresheje amagambo yo kwizera. Isezerano ry’umwana wabo Samusoni ryagombaga guhishura irindi sezerano ry’undi mwana w’umuhungu ukomeye wagombaga kuzavuka ari we Yesu.

Maze Manowa abwira umugore we ati “Ni ukuri turapfa kuko turebye Imana.” Umugore we aramubwira ati “Iyaba Uwiteka yashatse kutwica, ntaba yemeye igitambo cyacu cyoswa cyangwa icy’amafu y’impeke, ntaba yatweretse ibyo byose kandi ntaba yatubwiye nk’ibyo muri iki gihe.”” (Abacamanza 13:22-23)

  1. Rusi

Bowazi yagize neza gusengera Rusi kugira ahabwe uburinzi buturutse k’Uwiteka, ariko Rusi, mu buryo buciye bugufi ahamagarira Bowazi kumenya ko Imana yatanze ubwo burinzi kuko Imana nyine yari yabihisemo. Rusi ahinduka nyina wa Obedi, ari na we sogokuru wa Dawidi.

Worose umuja wawe umwambaro wawe, kuko uri umucunguzi wacu.” (Rusi 3:9)

  1. Hana

Umutambyi Eli ntiyabashije gutandukanya umugore wasinze n’umugore ufite umubabaro ukeneye Uwiteka, ariko Hana yamukosoye neza maze amufungura amaso kugira ngo arebe ibyo Imana yariho ikora. Imana yasubije gusenga kwa Hana, maze umuhungu we Samweli ahinduka umuhanuzi mukuru wagombaga gusiga amavuta umwami Dawidi.

Nuko akomeza gusenga atyo imbere y’Uwiteka, Eli yitegereza umunwa we. Kandi muri uwo mwanya Hana yasabiraga mu mutima we, iminwa ye ikanyeganyega ariko ijwi rye ntirihinguke. Ni cyo cyatumye Eli yibwira ko yasinze. Nuko Eli aramubaza ati “Uzageza he isindwe ryawe? Mbese waretse vino yawe?” Hana aramusubiza ati “Ashwi databuja, ndi umugore ufite umutima ubabaye. Ntabwo nanyoye vino cyangwa igisindisha cyose, ahubwo nsutse imbere y’Uwiteka amaganya yo mu mutima wanjye. Ntukeke yuko umuja wawe ari umukobwa w’ikigoryi, kuko ibyo navuze kugeza ubu nabitewe n’amaganya kandi n’agashinyaguro bikabije.”Maze Eli aramusubiza ati “Genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.” Hana aramusubiza ati “Umuja wawe mbonere imbabazi imbere yawe.” Nuko uwo mugore aragenda arafungura, mu maso he ntihongera kugaragaza umubabaro ukundi. (1 Samweli 1:12-18)

  1. Abigayili

Dawidi yari yarakaye kandi yiteguye gukora icyaha cyo kwica, ariko Abigayili aramwegera mu rwihishwa amugira inama yo gukora icyiza gikwiriye no kureka Uwiteka akaba ari we umuhorera, nuko Abigayili arinda Dawidi kwica umugabo we utagira ubwenge.

Dawidi asubiza Abigayili ati “Uwiteka Imana yawe yakohereje guhura nanjye uyu munsi, ishimwe.Ubwenge bwawe bushimwe nawe ushimwe, kuko uyu munsi undinze kugibwaho n’urubanza rw’amaraso, kuba ari jye wihorera ubwanjye. (1 Samweli 25:30-33)

  1. Umugore w’umunyabwenge w’I Tekowa

Dawidi ntiyashakaga kubabarira umuhungu we, ariko umugore w’umunyabwenge w’I Tekowa amufasha kubona ko ubwiyunge ari bwiza kurusha kumwiruka.

Uwo mugore aravuga ati “Ndakwinginze, umuja wawe ngire icyo mbwira umwami databuja.” Ati “Ngaho mbwira.” Umugore aravuga ati “Ni iki cyatumye urundurira iyo nama ku bantu b’Imana? Kuko umwami niba avuze iryo jambo asa n’utsinzwe n’urubanza, kuko umwami atagaruye umuntu we yirukanye. (2 Samweli 14:12-13)

  1. Umugore w’umunyabwenge wo muri Abeli y’i Betimāka

Yowabu yari yiteguye kurimbura umujyi wose kubera umuntu umwe wari wahamwe n’icyaha, ariko umugore wo muri Abeli y’i Betimāka aramwinginga kugira ngo ashake igisubizo gihesha amahoro, maze akize ubugingo bwa benshi.

Maze umugore w’umunyabwenge wo muri uwo mudugudu ashyira ejuru aravuga ati “Nimwumve! Nimwumve! Ndabinginze mumbwirire Yowabu muti ‘Igira hino muvugane.’ ”… Kera baravugaga ngo ntibazabura kugisha inama muri Abeli, nuko bamaramarizaho iryo jambo.” Ati “Ndi umwe mu banyamahoro kandi biringirwa muri Isirayeli, none urashaka kurimburana umudugudu n’umubyeyi wo muri Isirayeli. Urashakira iki kumirana bunguri gakondo y’Uwiteka?” Yowabu aramusubiza ati “Biragatsindwa! Biragatsindwa ko mira bunguri cyangwa ko ndimbura. Si ko biri, ahubwo hariho umugabo wo mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu witwa Sheba mwene Bikuri, yahagurukirije ukuboko kwe ku Mwami Dawidi.Mube ari we mutanga wenyine mbone kubavira ku mudugudu.”.” (2 Samweli 20:16-21a)

  1. Umugore w’Ishunemu

Umugabo w’umugore w’I Shunemu yishimiye guha ifunguro umugaragu w’Imana Elisa, ariko umugore w’I Shunemu yifuza ko bamwakira birenze ibyo maze bituma uyu muryango witurwa kuzabyara umwana w’umuhungu.

Bukeye uwo mugore abwira umugabo we ati “Mbonye ko uyu mugabo uhora atunyuraho ari umuntu wera w’Imana. None ndakwinginze twubake akumba hejuru y’inzu, tumushyiriremo uburiri n’ameza n’intebe n’igitereko cy’itabaza, maze uko azajya aza kudusura ajye acumbikamo.”.” (2 Abami 4:9-10)

  1. Esiteri

Morodekayide yagiriye inama Esiteri gukoresha ubushobozi yari afite kugira ngo ahindure icyemezo cy’umwami cyo kwica Abayuda, ariko Esiteri mu buryo bwo guca bugufi asaba ko mbere na mbere Abayuda bose bari I Shushani bamara iminsi itatu biyiriza ubusa, agira ngo yerekane ko kwizera kwe kuri ku Mana kuko ari yo yonyine yabasha kumukiza kandi igakiza n’ubwoko bwe.

Nuko Esiteri atuma kuriMoridekayi aramusubiza ati “Genda uteranye Abayuda bari i Shushani bose mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro mutagira icyo murya cyangwa munywa. Nanjye n’abaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko ni ko nzasanga umwami, nirengagije itegeko, kandi niba nzarimbuka nzarimbuke.” Moridekayi aherako aragenda, abigenza uko Esiteri yamutegetse.” (Esiteri 4:15-16)

Kwizera Kudatinya ko muri Yesu

Ese uru rutonde rwagutangaje? Aba bagore b’abanyabwenge kandi buzuye kwizera barahabaye kugira ngo bashakire icyiza abandi, ndetse bamwe byari no kubashyira mu kaga bakahatakariza ubuzima. Ntewe intege no gusoma inkuru nk’izi za Bibiliya zivuga abagore b’intwari, bubaha Imana bakoreshejwe n’Imana kugira ngo bazane impinduka, bakize, barinde, batabare kandi bayobore.

Ndasenga ngo twese dutekereze byihuse nka Zipora, tumenye gukorana n’abandi nka Debora, turebe kure nk’umugore wa Manowa, twinginge nka Rusi, dukosore abandi neza nka Hana, dukore ibintu bucece nka Abigayili, tuvuge imbwirwaruhame z’ubwenge nk’umugore w’umunyabwenge w’I Tekowa hamwe n’uwo uri muri Abeli y’i Betimāka, twakire abantu neza nk’umugore w’I Shunemu, kandi tugire umwete nka Esiteri.

Aba bagore bo muri Bibiliya bari bazi ko Imana yabo ihambaye cyane kandi bari intwari mu mivugire yabo, ariko nubwo ari urugero rw’abagore badasanzwe, bose bari bakeneye Umukiza, nk’uko jye nawe tumukeneye. Nuko rero, ndabizi neza ko nshoboye kugusangiza ubu butumwa butera intege busaba kwizera kandi mfite ibyiringiro ku bw’umurimo w’agakiza w’Umwami Yesu Kristo.

Nk’uko Jambo yambaye umubiri, yaramvuganiye abishobojwe no gupfa ku musaraba mu cyimbo cyanjye, maze arazuka kugira ngo ampe ibyiringiro bihoraho kugira ngo sinzogere gutinya na rimwe. Kuko yohereje Yesu, nshobora kwiringira urukundo Imana inkunda,kandi ku bw’ubuntu bwayo, nshobora gukurikiza urugero rwiza rw’aba bagore b’intwari kandi bo kwizera bo mu Isezerano rya Kera, nk’uko abera benshi baba abapfuye n’abakiriho babikoze mbere yanjye. Kandi kubera Mwuka we, ijwi ryanjye rishobora gusohora amagambo yizihiye akavugwa ku bw’icyubahiro cy’Imana.

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY