INZIRA ZINZITANE ABAHANZI BAKIZAMUKA MURI GOSPEL BAGICAMO

0
449

Mu muziki uwo ariwo wose ku isi uzasanga abahanzi bakizamuka hari imbogamizi bahura nazo mu muziki wabo, byumwihariko muri iyi nkuru tugiye kugaruka cyane kumvune,gusuzugurwa,kwicirwa gahunda, kudahabwa agaciro k’ubahanzi bakizamuka mu muziki uhimbaza ndetse ukanaramya Imana.

Abahanzi bakizamuka baba bafite imbongamizi nyinshi zirimo kukuba baba badafite ubushobozi buhagije bwo gukora ibihangano byabo kurwego ruhanitse,bityo bikanagorana kukuba wabona mu byukuri umuhanzi mwiza ukizamuka kabone nubwo yaba afite iyompano.

MR Dava ni umuhanzi ukizamuka,wemezako mu gihegito amaze atangiye umuziki we uhimbaza Imana,harizimwe mu mbogamizi amaze kubonamo.

Uyumuhanzi uterura ngo agaragaze zimwe mu mbogamizi yahuye nazo ubwo yakoraga zimwe mu ndirimboze ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda,cyane ko uyumuhanzi ubusanzwe akunze gukoresha cyane ururimirw’igiswahili n’ilingala  mubihangano bye.

Aganiran’umunyamakuru mu magambo ye adatomoye avuga ko “ajya gukora izi ndirimbo, yifashishije umwe mu bahanzikazi bakunze kugaragara mumatsinda atandukanye, ariko akamurerega cyane, ubundi gahunda bahanye hakaba ubwo atayubahiriza, nyuma aza no kwanga kuba yakwandikwa kuri izo ndirimbo bakoranye ndetse no mu ifatwa ry’amashusho yazimwe murizo ntiyemera kugaragaramo.

MR Dava uvuga ko atashyigikiwe nkuko yabyifuzaga

Uyumuhanzi abazwa impamvu abona yaba yarateye uwo muhanzikazi kwanga kwandikwa kundirimbo nk’umwe wayigizemo uruhare, yasubije ko bishoboka kowenda aruko uwo muhanzikazi akunze kugaragara cyane mu matsinda menshi ahimbaza Imana cyangwa se agakeka ko wenda n’umugabo we muri rusange atabibona neza.”

Gusa ariko nanone uyu muhanzi ashimira cyane uyu muhanzikazi byibuze kubyo yamufashijemo.

Twifuje kumva icyo abandi bahanzi baririmba indirimbo z’ihimbaza Imana bazwi cyane hano mu Rwanda bavuga kuri izi mbogamizi maze batubwira ibi bikurikira bahanzibamazeigihemuriuyumuzikikubijyanyen’ubufatanyehagatiyabon’abahanzibakizamukabarimoAimeUwimana,Kanuma Damascene na Nelson Mucyo,haribyinshibatangaje:

Kanuma Damascene ati :”ubu ubufatanye burahari kubera ko nkiyo ushaka gutumira umuhanzi runaka kuri ubu abyumva vuba sinka cyeraaho buri wese yakoraga utuntu twe, turabishimira Imana.”

Kanuma ati mbere buri wese yakoraga kugiti cye ariko ubu hari ubufatanye.
Kanuma ati mbere buri wese yakoraga kugiti cye ariko ubu hari ubufatanye.

 

Kuruhande rwe umuhanzi Nelson Mucyo wamenyekanyekanye mundiribmbo ndaje mubwiza bwawe nawe yemeza ko ubufatanye buhari ati:”nk’urugero hari indirimbo twagiye dukorana n’abantu bataribamenyerewe cyane nkiz’aba all-star kandi njye kugiti cyanjye,ibyon’ubuzimabwanjye bwa burimunsi. Mpereye igihe natangiriye kuririmba ngerageza kubaka ubushobozi mu bahanzi bakizamuka mu rwego rwo kugirango twubakane.”nelson

 

Gusa Yemeza ko hatabayeho kumvana cyangwa guhuza byagorana kugirango hafatwe umwanzuro kubijyanye n’ubufatanye mu gukora ibihangano hagati y’abahanzi bato n’abakuru ndetse agira inama abahanzi bakizamuka ko byaba byiza mu gihe bifuza gufatanya indirimbo n’abahanzi bakuru (bazwi)ko bajya babanza kubateguza kandi bakabaha igihe gihagije cyo kubitekerezaho.

Undi muhanzi Urugero.rw yegereye ni AimeUwimana

 We yagize ati :”kuruhande  rwanjye ntawe njya nsubiza inyuma iyo mbona bishoboka nkumva uburyo baririmba, nkareba imyandikire ariko nanone ningombwa ko tumenya igihe cy’Imana, hari n’igihe bidakunda ariko abantu ntibagacike integer kukuba ibyo bifuzaga bitabayeho kuko wenda ataricyo gihe cyabyo.” Aha ntiwabura kwibaza uburyo uyu muhanzi ukizamuka azamenya nimbi ari igihe cyangwa kitaragera!

Aime Uwimana we yemera ko hari igihe Imana iba itaremera ko akorana numuhanzi runaka
Aime Uwimana we yemera ko hari igihe Imana iba itaremera ko akorana numuhanzi runaka

Aha uyu  muhanzi akaba agira ati :”nigacye umwaka ushobora kurangira ntagize project dukorana, imana itampuje n’abantu kandi burya gufasha si ukuririmbana nawe gusa harimog uhana ibitekerezo,kwicara mukaganira. Gufashanya ntago bibera kuri stage gusa,dushobora no gutanga inama,tukumva indotoz’umuntu baba bafite tukabagira inama y’icyakorwa

Ubu bufatanye buvugwa ko buri hagati y’abahanzi bakizamukan’abamamaye, ubinyujije mu nyurabwenge byumvikana nkaho aribaringa nubwo hari igihe rimwe narimwe aba bahanzi bakuze harabo bafasha gutera imbere ariko bikaba bikiri kurwego rwo hasi cyane ko ahenshi usanga bikoranwa amarangamutima ari hejuru hashingiye kuma dini cyangwa injyana yewe n’uburanga kuri bamwe ntitwabwirengagiza.Kugasuzuguro aha usanga abenshi bagaruka kubatunganya imiziki( Producers) aho usanga ashobora kumarana indirimbo ye amezi mugihe icyumweru kimwe gusa indirimbo yumuhanzi iba yasihotse muri studio, ntibabura kandi gutunga agatoki itangazamakuru aho bavuga ko habamo agasumbane gakomeye cyane aho uheruka ujyana indirimbo kugitangazamakuru nyamara ugategereza ko yumvikana amaso agahera mukirere. wareba ugasanga hakeneye gusenyera umugozi umwe kuko intego ari imwe ari ukuzamura ubwami bwimana.

Urugero.rw/Robert Smile

 

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY