ITANDUKANIRO HAGATI YICYIGERAGEZO NUMUSARURO UVA MU MBUTO TWABIBYE

0
239

Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.

1 abakorinto 10:13

Mururu rujyendo rujya mw’ ijuru harimo ibigeragezo Imana yemera ko bitugeraho, nkuburwayi, kubura abana, ubukene… kubwintego yo kudukomeza no kudukuza, kugirango imirimo y’ Imana igaragarire muri twe.

Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.

Abagalatiya 6:7

Rimwe na rimwe abantu babiba imbuto mbi batangira gusarura umusaruro uturuka mubyo babibye, bakabyitiranya nibigeragezo,  nubiba ibyiza uzasarura ibyiza, nubiba ibibi uzasarura ibibi.

  • Umunyabyaha ahabwa ibihembo by’ibishukano, Ariko ubiba gukiranuka azabona ibihembo by’ukuri.

Imigani 11:18

 

  • Ubiba gukiranirwa azasarura ishyano, Inkoni y’uburakari bwe izavunika.

Imigani 22:8

Hari benshi babiba gukiranirwa nko kurya ruswa, kubeshya, ubusambanyi batangira gusarura umusaruro uva mubibi babibye, bakaza murusengero, bagatangira kwitotomber Imana ngo kuki yabyemeye… bibwira ko bari kugeragezwa, nyamara mugihe babikoraga uwabacyahaga yabaga umwanzi wabo.

Nshuti z’ Imana mureke tubibe imbuto nziza (gukiranuka) tuzabona igihembo by’ ukuri, kandi niyo twanyura mubigeragezo duhura nabyo Imana izaduha kwihangana no kunesha.

  • Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.

Abagalatiya 6:8

Niyo mpamvu nkuko twoga, twisiga, twambara neza kumubiri, abe ariko dukomeza no kwita kumuntu wacu w’ imbere, dusenga muburyo bwose bwo gusenga (abefeso 6:18), dusoma ijambo ry’ imana cyane(2timoteyo3:16), detse dushyira mubikorwa ibyo ijambo ry’ Imana ridusaba (yosuwa 1:8), nibwo ubwo umwami yesu azaza, azaduhoza amarira yose twarize, azatujyana mubwami bwe, aho tutazongera kurwara gupfusha, kubabara, ntabukene bubayo, abariyo baguwe neza.

Imana iduhane umugisha.

Urugero.rw/ Nkurunziza Denis

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY