Itorero rya Saddleback rifite intego yo kugeza abantu 50,000 mu materaniro ya Pasika

0
1311

Itorero rya Saddleback ryo mu majyepfo ya California riyobowe n’umukozi w’Imana wigeze kugira igitabo cyacurujwe cyane  Pastor Rick Warren, ryatangaje ko ryizeye ko ino Pasika bazabasha kugeza ku mubare w’abantu basaga 50,000 bazitabira misa mu materaniro asaga 57 azabera ku mashami 16 yiryo torero harimo 10 abarizwa mu majyepfo ya California, i Berlin mu Budage, Hong Kong mu Buyapani, Buenos aires na South Manila.

Abatazashobora kugera munsengero bakaba bijejwe kuzakurikirana amateraniro  ku mbuga zikorera kuri murandasi (internet) z’amashami y’iryo torero.

Amateraniro ya mbere aratangirana n’uyu wakane ku cyicaro gikuru cy`iryo torero hanyuma yaho inyigisho Pr. Warren azaba yatanze izatambuka kuzindi nsengero za Saddleback muri ino weekend.

Nebai Cherrick ushinzwe ibijyanye no kwamamaza ibikorwa bya Saddleback yabwiye The Christian Post  kuri uyu wa kabiri ko bifuza ko ino weekend ya Pasika  abitabira amateraniro bagera ku  50,000 cyangwa bakarenga.

rick-warrenPr Rick Warren mu itorero Saddleback abereye umuyobozi

Muri  iryo torero hakaba hari ibikorwa bitandukanye mu kwitegura Pasika bikomeje kugenda bitegurwa ku mashami yose ya Saddleback aho abarizwa hose mu rwego rwo kubasha kugera ku mubare wabo bantu 50,000  bifuza ko bazitabira amateraniro ya Saddleback.

Muri ibi bihe bya Pasika mu itorero rya Saddleback  hakaba hateganyijwe inyigisho nshya izigishwa na Pastor Rick Warren ari yo  “Miracle of Mercy” cyangwa se  “Imbabazi zitangaje” (mu rurimi rw`ikinyarwanda) ikaba ari inyigisho yitezweho kugira akamaro ku mpinduka z`ubuzima.

Pastor Rick Warren yijeje ko abazitabira amateraniro bazakiranwa ubwuzu aho yagize ati :”Igihe uje muri Saddleback wakiranwa yombi ndetse n`indamutso yuje ubwuzu n`akanyamuneza, urukundo rwinshi hatitawe kuwo uri we, ugahabwa ubutumwa bw’imbabazi z’Imana zigutera imbaraga ndetse zihindura ubuzima bwawe.”

Urugero.rw / N.A

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY