J.Walkers yateguye igitaramo izifatanyamo na Rev.Canon Rutayisire Antoine,Gisubizo ndetse n’andi matsinda

0
336

J.Walkers n’itsinda rigizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri biga mumashuri yisumbuye ndetse na kaminuza, rikaba rimaze imyaka igera kuri 3 ritangiye ,imwe muntego urwo rubyiruko rufite ni ukwamamaza Kristo binyuze mugutegura ibitaramo,kurino nshuro bakaba bateguye igitaramo bise”Wabanye natwe”igitaramo kizarangwa no gushima Imana.

Igitaramo “Wabanye natwe” kizaba taliki ya 06/01/2017 n’igitaramo kigamije gushima Imana bagitegura bakaba barishingikirije mugitabo cy’abefeso 5:19-20,kizitabirwa n’umuryango wa Gisubizo (Gisubizo ministries),umuhanzi Arsene Tuyi ndetse n’itsinda rihimbaza Imana rikoresheje ingingo ariryo Shekinha drama Team Kimisagara,mugihe umuvugabutumwa azaba ari Rev.Canon Rutayisire Antoine.

Iki gitaramo gitenganyijwe kuzabera Healing Center Remera inyuma ya Gare guhera i saa cyenda n’igice kugeza i saa mbiri z’umugoroba kuwa gatanu w’italiki ya 06/01/2017 kwinjira bikaba ari ubuntu .

N.A/urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY