Kamikazi Joy agiye kumurika album izingatiye ubuhanzi bwe

0
323

KAMIKAZI Joy umuramyi ubarizwa muri EAR Biryogo hazwi ku izina rya St Etienne yateguye igitaramo cyo gushyira ku mugaragaro album ye ya mbere yitiriye imwe mu ndirimbo ze yitwa “ Nyakira “.

Joy uzwi cyane ku izina rya Kaqueen ni umuramyi umaze igihe kinini mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yaragiye afasha abahanzi batandukanye mu bitaramo byabo ibyo benshi bita backing, gusa n`ubwo yakoraga ibyo gufasha abandi bahanzi nawe yari yaratangiye kwandika ndetse no gukora indirimbo ze bwite.

15102076_1426284157385137_1713618528_oKu mpamvu z`amasomo yari yaragiye gukomereza mu gihugu cy`Ubuhinde byatumye ubuhanzi bwe busa naho bucecetse  gusa nyuma yo kuyasoza yahise akomeza umushinga wo gukora album ye yatunganijwe mu buryo bw`amajwi na Producer Bruce HIGIRO.

Mu gitaramo giteganyijwe kuwa 27 Ugushyingo 2016 mu rusengero rwa New Life Bible Church, uyu muramyi afatanyije na Luc Buntu, Rene Patrick n`abandi bazaba baje kumushyigikira barimo na Pastor RUTAYISIRE Antoinne uzigisha ijambo ry`Imana, uyu muramyi azamurika album ye “Nyakira “.

Muri iki gitaramo kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose bifuza kuza gufatanya n`uyu muramyi.

Festus @ Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY