Kamikazi Joy mu ivugabutumwa mu gihugu cy`u Budage

0
335

Mu ijoro ryakeye umuramyi KAMIKAZI Joy yerekeje mu gihugu cy`u Budage mu ruzinduko rw`ivugabutumwa.

KAMIKAZI Joy usanzwe abarizwa mu itorero rya EAR St Etienne mu Kiyovu yerekeje mu gihugu cy`Ubudage mu ruzinduko rw`ivugabutumwa.

Nk`uko twabitangarijwe  n`uyu muramyi usanzwe abarizwa muri Prince of Peace choir ngo agiye mu gihugu cy`ubudage ku butumire bwa Federation y`urubyiruko rw`abaprotestanti bo mu Budage bafatanije na Ministeri y`urubyiruko n`imibereho myiza y`abaturage.

2017-07-27-PHOTO-00002342

Joy KAMIKAZI ku kibuga cy`indege yerekeza mu Budage

KAMIKAZI Joy akaba azitabira  ihuriro(camp) mpuzamahanga yateguwe n`uru rubyiruko, iri huriro rikazabera mu Gihugu cy`Ubudage mu mujyi wa Wittenberg, uyu muramyi akazamarayo iminsi igera ku icumi ubundi akagaruka mu gihugu cy`u Rwanda.

Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY