Kamikazi Joy mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere

2
737

Umuhanzikazi akaba n`umucuranzi wa Guitar Kamikazi Joy uzwi nka Kaqueen Joy ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere kuva yatangira muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu mwali usanzwe abarizwa mu itorero St Etienne mu Kiyovu ni umwe mu bamaze igihe muri muzika dore ko yatangiye kuririmba mu mwaka wa 1998 gusa bitewe ahanini n`amasomo yakurikiranaga mu gihugu cy`Ubuhinde bituma asa n`utayishyizeho imbaraga cyane.

Kuri ubu uyu muhanzikazi ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere aho inyinshi mu ndirimbo zizayigaragaramo zamaze kurangira ndetse kuri ubu akaba ari gukorana na Producer Bruce Higiro wanafashije Israel Mbonyi mu gutunganya album ye mu gukora indirimbo zisigaye.

Kamikazi Joy wamenyekanye mu ndirimbo “You are my all” akaba asanzwe akora indirimbo mu rurimi rw`icyongereza gusa kuri ubu akaba ateganya gushyira hanze indirimbo z`ikinyarwanda mu rwego rwo kugira ngo arusheho kwegera abakunzi b`ibihangano bye ndetse n`abandi banyarwanda batabasha kumva icyongereza.

Iyi album ye bikaba biteganyijwe ko izasohoka muri uyu mwaka wa 2016 gusa amatariki , aho bizabera ndetse n`abo bazafatanya bikaba bitaramenyekana cyane ko akibanza kurangiza itunganywa rya album ye.

Kanda hasi wumve indirimbo ” Elshadai ” ya Kamikazi Joy

 

Urugero.rw / Emmanuel Festus

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY