Korali Merry Melody mu bufatanye na Ambassadors of christ mu guhashya ibiyobyabwenge

0
549

Merry Melody Family choir, ni korali ibarizwa mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rya Kaminuza(Huye), iyi korali y’ubukombe imaze kugera kuri byinshi dore ko ifite imizingo(Albums) itatu y’amashusho ndetse n’umunani y’amajwi.IMG_20190316_112625

Muri iyi minsi,hari gutegurwa ibikorwa binyuranye bizahurirwamo n’amakorali akomeye mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda,aho korali ya Ambassadors of Christ izafatanya na korali Merry Melody mu gitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyiswe “Preserved For A Purpose Music Extravaganza“,aho iki gitaramo gifite intego igira iti: “YESU NIWE ZINA RIKOMEYE N’IMBARAGA IBASHISHA UWABASWE N’IBIYOBYABWENGE KUBIREKA AGAKIZWA”, iki ni igitaramo kandi kizabera mu Majyepfo y’igihugu cy’U Rwanda mu karere ka Huye, ku itariki 30 Werurwe uyu mwaka.

ambss

Korali Ambassadors of Christ iririmba...

Muri iki gitaramo kizahuriramo Ambassadors of Christ  na korali Merry Melody, ndetse na choral Halleluya hazanamurikwa umuzingo w’indirimbo (Album Launch) ya korali Merry Melody Family aho bazashyira hanze indirimbo zigaragara ziri kuri volume ya 4 ndetse bakazanashyira hanze indirimbo z’amajwi gusa ziri kuri volume ya 9.

Iki gitaramo kizabanzirizwa n’urugendo rwo kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobya-bwenge tariki 29 Werurwe,aho uru rugendo ruzahera muri kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye, rugakomereza mu muhanda unyura kuri Hoteli ya Credo rwerekeza mu mujyi wa Butare ndetse rukazakomereza no ku isoko rya Huye, IPRC, CHUB bamanuke berekeza I  Mamba,rusorezwe kuri kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye.

IMG-20190316-WA0000

Uru rugendo rwo kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobya-bwenge ruzitabirwa kandi n’abayobozi banyuranye barimo umuyobozi w’akarere ka Huye, abayobozi muri Police y’igihugu, n’abandi.

@RobertSmile.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY