Ku inshuro ya mbere abakobwa bafite kuva ku imyaka 16 kuzamuka bagiye guhurira mubiganiro n’abarwiyemeza mirimo b’abakobwa bakiri bato uburyo bakwiteza imbere

0
542

Ku inshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba inama mpuzamahanga yateguwe n’umuryango wa Benekora igikorwa cyahawe izina rya IWLS(International Women Leadership Summit).

mukiganiro twagiranye na Igihozo Mireille uhagarariye igikorwa yadutangarije  ko iki gikorwa kigamije guhindura ndetse no gushishikariza abakobwa bafite imyaka kuva kuri 16 baba abasenga n’abadasenga kwihangira imirimo binyuze mubiganiro bakorana n’abakobwa cyangwa abadamu bafatwa nk’icyitegererezo mukwiteza  imbere .

IMG_20180109_125210Igihozo Mireille yakomeje ashimangira ko iyo ari imwe munzira nziza yafasha igihugu cyacu cy’u Rwanda mu myaka iri mbere kuzaba gifite abakobwa bakiri bato bafite ishyaka ryo kwihangira imirimo ndetse no kuba abumumaro mubikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu,Igihozo akomeza adutangariza ko iki gikorwa ari mpuzamahanga nubwo kigiye gutangirira mu Rwanda,ariko intego yacyo ikazaba kuzenguruka mubihugu bitandukanye.

IMG-20180201-WA0024Iyi nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu taliki 10/02/2018 kw’itorero rya Healing Center i Remera ,guhera i saa saba ,hitezwe ko byibuze abakobwa bagera kuri 400 aribo bazitabira iyi nama ,muri iyi inama hazabaho amahirwe yo kuganira n’abakobwa hamwe n’abadamu biteje imbere,batange inama ndetse n’umuyoboro mwiza wabasha gufasha abakiri bato kwiteza imbere.

N.A/Urugero.rw

 

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY