Ku nshuro ya kane , iserukiramuco Rwanda Christian Film Festival rigeze aharyoshye

0
698

Iserukiramuco Rwanda Christian Film ryatangiye ku cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo uko rirushaho gusatira umusozo Niko rigenda rirushaho kuryoha.

Nk`uko twabitangarijwe na Chris Reagan umuyobozi wa True Way Entertainments ari nayo itegura iri serukiramuco ngo imirimo yaryo igeze aharyoshye ndetse abaryitabiriye kuri ubu bakaba baratangiye amahugurwa mubyo kwandika ama film, aya mahugurwa akaba abera kuri Kwetu Film Institute.

Iri serukiramuco ribaye ku nshuro yaryo ya kane , ntiryitabirwa n`abanyarwanda gusa ahubwo n’abanyamahanga baba bemerewe kwandikisha ibihangano byabo maze ibyakunzwe cyane bigahabwa ibihembo ku munsi wa nyuma

Film zitabiriye iri serukiramuco zikaba zitambutswa umunsi ku munsi, kuri uyu wa gatanu harerekanwa film y`abanyakenya yitabiriye iri serukiramuco, iki gikorwa kikazatangira ku isaha ya saa kumi n“ebyiri n`igice kuri Hiltop Hotel ari naho iri serukiramuco riri kubera.

Rwanda Christian Film Festival izasozwa kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo, aho bazahemba ibihangano byahize ibindi ndetse bakanataramirwa n`abahanzi batandukanye. Kwinjira muri ibi bikorwa byose ni amafaranga 3,000 harimo icyo kurya no kunywa ku buntu.

 

Reba amwe mu mafoto y`iri serukiramuco

1447844226_1 Reagan ( i buryo ) umuyobozi wa True Way Entertainment

1447842483_1_(2)

Bamwe mu banditsi b`ama film bari guhugurwa1447844330_12

Screen yerekanirwaho film muri iri serukiramuco

Urugero.rw / Emmanuel Festus

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY